Imyidagaduro

Shaffy yavuze icyo anenga ku bakobwa bo muri iki gihe

na Arsene Byiringiro October 24, 2026 07:41 PM 17 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi Shaffy, ukunze gukorera umuziki hanze y’u Rwanda, yavuze ko abakobwa bo muri iki gihe bamwe basa n’abashyira imbere ubwiza bwabo gusa, aho kubuherekeza n’indi mico n’indangagaciro.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE Kulture, Shaffy yavuze ko hari abakobwa baha agaciro gakabije ubwiza bw’inyuma, bakabufata nk’ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi.

Nubwo yemera ko muri iki gihe hari abakobwa benshi beza, avuga ko bidakwiye ko ubwiza bwonyine ari bwo bagenderaho.

Yagize ati: “Abakobwa muri iyi minsi benshi ni abakobwa beza pe! Ariko ubwiza babugize ubumuntu. Nyine umukobwa ugasanga ikintu afite aguha ni ubwiza gusa.”

Shaffy avuga ko atarabona umukobwa bahuza mu rukundo, kuko abona ko benshi bashyira imbere ubwiza bw’inyuma. We yifuza umuntu bahuje imico n’intego z’ubuzima, ku buryo urukundo rwabo rwabafasha gutera imbere aho kwibanda ku kwinezeza mu bintu abona ko bidafite umumaro.

Shaffy ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Yinjiye mu rugendo rw’umuziki abifashijwemo na The Ben, mu ndirimbo yise “Akabanga”. Kuri ubu, afite indirimbo “Ninde” aherutse gusohorana na Element Eleeh.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo