Politiki

Bazivamo na Liu Haixing baganiriye ku bufatanye hagati ya FPR na CPC

na Arsene Byiringiro October 24, 2026 07:34 PM 43 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Christophe Bazivamo, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bushinwa, aho yagiranye ibiganiro na Liu Haixing, ushinzwe ishami ry’ububanyi n’amahanga mu biro bikuru by’Ishyaka ry’Abakomunisiti mu Bushinwa (CPC).

Ibiganiro byabo byibanze ku nyungu zihuriweho n’ayo mashyaka yombi, hanashimangirwa ubushake bwo gukomeza ubufatanye no kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda n’Ubushinwa bikomeje umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo dipolomasi, umutekano, ubuzima n’izindi. Ibihugu byombi bisanzwe bikorana mu bikorwa bigamije guteza imbere inyungu zabyo no gushimangira umubano wabyo.

Amb. Christophe Bazivamo ni umunyapolitiki w’Umunyarwanda wagize uruhare mu mirimo itandukanye ya Leta. Yavutse ku wa 1 Mutarama 1961, akaba yarabaye Minisitiri mu nzego zitandukanye zirimo ubutaka, ibidukikije, amashyamba, amazi na mine, ubutegetsi bw’igihugu, umutekano, ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi.

Hagati ya 2000 na 2002, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC). Yabaye kandi umwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ndetse aba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’uwo muryango.

Bazivamo kandi yabaye Visi-Perezida wa FPR Inkotanyi mbere yo gukomeza imirimo ye muri iryo shyaka, aho ubu ari Umunyamabanga Mukuru waryo.

Ubufatanye hagati ya FPR Inkotanyi n’Ishyaka ry’Abakomunisiti mu Bushinwa ni bumwe mu buryo amashyaka yombi akoresha mu kuganira ku nyungu zihuriweho no gushimangira imikoranire, mu gihe u Rwanda n’Ubushinwa na byo bikomeje umubano mu nzego zitandukanye.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo