Imyidagaduro

Bwiza yasezeranye mu mategeko n'umujyanama we

na Arsene Byiringiro October 24, 2026 10:46 AM 28 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzikazi nyarwanda Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko numujyanamwe we  Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umuyobozi w' ikigo cyitwa KIKAC Music kikaba kireberera inyungu za Bwiza.

‎kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026 nibwo uyu muhango ‎wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’igihe bavugwa mu rukundo ariko aba bombi bakirinda kuba babishira kumugaragaro.

‎Uyu muhango kandi witabiriwe na bamwe mu byamamare birimo umukinnyi wa filime Nyambo  Jesca, Alex Muyoboke, Dany Vumbi ndetse n’umunyamakuru uzwi cyane nka  Bianca Baby.

‎Bwiza na Uhujimfura biyemeje kubana nk' umugore n' umugabo nyuma y’imyaka itanu bakorana cyane mu mirimo ijyanye n'umuziki dore ko batangiye gukorana mu mwaka wa 2021.

‎Muri Kanama 2026, nibwo umuhanzi Danny Vumbi usanzwe ari inshuti yabo, ni we wemeje ko aba bakundana ubwo yifurizaga isabukuru nziza y'amavuko Bwiza Emerance akifashisha amashusho ye ari kumwe na Uhujimfura agaherekezwa n’amagambo yashyizwe kurukuta rwe rwa Instagram Danny Vumbi yagize ati:

‎ “Isabukuru nziza y'amavuko mukobwa wanjye, wowe n’uwawe mugubwe neza.”

‎icyo gihe yakomeje agira ati: 

‎ "Ibyiza Gusa Nibyo tukwifuriza wowe n' uwawe"

‎Uyu muhanzikazi Bwiza Émerance yavutse kuya 09 Kanama 1999 bivugwa ko yavukiye mu karere ka Muhanga aha hoze hitwa Gitarama Nyuma yaho, umuryango we waje kwimukira i Kigali mbere yuko uza gutura mu Akarere ka Bugesera mu mugi wa Nyamata, akaba ari naho yaguriye ibikorwa bye akaba ahafata nko ku ivuko rye cyangwa aho yakuriye nkuko nawe abivuga iyo asuye Abatuye nabatembera mu Bugesera.

‎Bwiza ni umwe mubahanzikazi bakunzwe n’urubyiruko  hano mu Rwanda aho yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yakoze ku giti cye n'izo yafatanyije n'abandi bahanzi zakunzwe nabatari bake haba mu gihugu no hanze yacyo, izo ndirimbo zirimo ahazaza, Yiwe,  Ogera yakoranye na Bruce Melodie, No body yakoranye na Double Jay aho aherutse gusohora indirimbo nshya yitwa Gake gake iherutse gusohoka mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka 2026, ni Indirimbo iri guca ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

‎Mu gihe hagitegerejwe indi mihango y'igihe ubukwe buzabera,  Kuri Ubu Bwiza ategerejwe  mu gitaramo azakorera muri Zambia tariki ya 28 Ugushyingo 2026.

‎Iki gitaramo azagifashwamo na Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie, azaba arimo kumurika Album ye nshya yise "Home".

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo