Umusobanuzi wa filime "Bugingo Bonny" wamamaye nka Junior Giti yatangaje ko abona impamvu nyamukuru itera urubyiruko kwinangira ibyo gukora ubukwe ahanini ituruka ku mikoro adahagije rufite ndetse n’impungenge zituruka ku mibare ya buri munsi y’ingo ziri guhana gatanya hadaciye igihe zirushinze.
Junior Giti yavuze ko imiterere karemano ya buri mugabo n'umusore ijyana no kuba iremanye no kwifuza kubonana n’umugore ndetse nta n’uburyo buhari bwo guhunga cyangwa guhakana iyi ngingo mu gihe nta zindi mpamvu z’uburwayi zihari.
Ibi yabitangaje mu kiganiro Yagiranye na ISIMBI TV, aho Junior Giti yerekanye ko urubyiruko rukunze kumvikana rwihunza mu buryo bukomeye iyo rubajijwe ibyo kuzashinga urugo ahanini bishingiye ku bwoba n'amikoro make ndetse no kugira impungenge k'ubuzima bw’ahazaza bijyanye n’amakuru ya gatanya rwirirwa rubona ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Junior Giti yagize ati: “Ko birirwa bavuga ko nta bukwe bazakora kandi ugasanga nta n’imanzi ibarimo? Kuba nta bukwe bazakora babiterwa n’ubukene bw’umufuka, ubw’umutima cyangwa ubwoba kubera ko birirwa bavuga ngo ntibashaka kandi hanze aha huzuye za gatanya utabara."
Bugingo Bonny usanzwe ureberera inyungu z’umuhanzi 'Chris Eazy' yakebuye uru rubyiruko rudakozwa ibyo gushinga ingo kumva no kwakira buhumyi amakuru ku mibare ya gatanya kubera ko rurangamira umubare w’abasenye kuruta gusubiza amaso ku kindi gice kinini cy’umubare munini w’abantu bubatse ingo kandi barambanye.
Yongeye ati "Iyo yumvishe ngo abarenga ibihumbi bine barasenye byakubitiraho na bwa bwoba afite akumva arasaze agahita yumva neza neza gatanya zaciye ibintu ntazanashinga urugo, ntabare ko hari abarenga 80 % basigaye bubatse."
Muri uyu mwaka wa 2026 mu kwezi kwa Mata nibwo Ikigo cy'igihugu
cy'Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko umwaka ushize wa 2025, muri raporo y’ibarurishamibare ry’abaturage mu Rwanda gatanya 4,479 zanditswe mu irangamimerere ry’u Rwanda; aho Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa mbere na gatanya 1,119.
Icyo kigo cyatangaje izo gatanya 4,479 mu gihe 2,629 muri zo zemejwe n’inkiko. Iyi mibare kandi igaragaza ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga na gatanya 1,119; ugakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba na gatanya 1,011 naho Intara y’Amajyaruguru ikaba ari yo ifite gatanya nke na 529 .
Junior Giti yasabye urubyiruko kwivanamo ibitekerezo nk'ibi bitakugeza ku iterambere ndetse no kwirinda kugendera kubyo itangazamakuru rivuga.
DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.