Amakuru ya Kaminuza

Abayobozi ba Kaminuza ya Kigali bahuguwe ikoreshwa rya Ai muri Nigeria

na Arsene Byiringiro October 15, 2026 06:01 PM 8 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) ku bufatanye n’inzego zo muri Nigeria, yatanze amahugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence-AI) mu miyoborere no guteza imbere ubukungu, agamije kongerera abakozi ba Leta ubumenyi bw’ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye i Lagos muri Nigeria, ku wa 7 n’uwa 8 Ukwakira 2026, yiswe Executive Leadership Masterclass in AI, Governance and Economic Transformation (AI-GET). Yateguwe n’Ikigo cya Leta ya Lagos gishinzwe imiyoborere n’amahugurwa, ku bufatanye na J. Soji-George Consulting Nigeria Limited na Kaminuza ya Kigali.

Prof. Ogechi Adeola, Umuyobozi wungirije uwa  Kaminuza ya Kigali ushinzwe ubushakashatsi, udushya n’iterambere ry’imishinga, yavuze ko ubu bufatanye butanga amahirwe yo kugeza ubumenyi ku ikoreshwa rya AI mu nzego za Leta muri Nigeria.
Amahugurwa yibanze ku buryo AI yafasha abayobozi gushyira mu bikorwa ibisubizo by’ikoranabuhanga, kwihutisha iterambere ry’ubukungu no kunoza imikorere y’inzego za Leta.

Prof. Victor Odumuyiwa, wigisha ibijyanye na AI n’ikoranabuhanga ry’indimi muri Kaminuza ya Lagos, yavuze ko abakozi bazi gukoresha iri koranabuhanga bashobora kongera umusaruro no gukora imirimo yabo neza.
Yasobanuye ko AI ishobora gufasha abakozi kugabanya igihe bamara ku mirimo isubirwamo kenshi, bityo bakarushaho gukora neza.

Ku ruhande rwe, Prof. Olusoji George wo muri J. Soji-George Consulting yavuze ko abitabiriye amahugurwa bazakurikiranywa mu gihe cy’iminsi 90 kugira ngo harebwe uko ubumenyi bahawe buzamura umusaruro w’akazi.
Aya mahugurwa agaragaza uruhare Kaminuza ya Kigali igira mu gusakaza ubumenyi bw’ikoranabuhanga muri Afurika.

Biteganyijwe ko abahuguwe bazasangiza abandi bakozi ubumenyi bungutse, kugira ngo bufashe kunoza imitangire ya serivisi no guteza imbere ubukungu.



Marie Rose NZAYISENGA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo