Yago ari mu gahinda gakomeye kubera Bruce Melody
Umunyamakuru akaba n'umuhanzi Nyarwanda Innocent uzwi nka Yago Pondat mu myidagaduro y'u Rwanda, yatangaje ko Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye cyane nka Bruce Melodie n'Ikipe ye bongeye ku Reportinga Umuyoboro we wa YouTube witwa YAGO TV SHOW acishaho ibiganiro akora ibi byatumye YouTube imuha Strike ya 3 Nyuma y'iminsi mike ahawe izindi Ebyiri nabwo biturutse ku kuregwa kubera ibiganiro yakoze bisebya bikanaharabika umuhanzi Bruce Melodie.
Nyuma ya strike ya gatatu, Yago Pondat yahawe Iminsi isaga 8 yonyine ngo YAGO TV SHOW ikaba yasibwe Burundu ku rubuga rwa YouTube.
Nyuma yo gutangaza ibi, uyu Yago Pondat yahise avuga ko afashe umwanzuro wo gusiba ibiganiro byose yagiranye na Bruce Melodie ndetse n'ibindi biganiro byose yaba yaramuvuzeho mbere yuko amakimbirane yaduka hagati ye na Bruce kugeza ubu.
SHYAKA Bienvenue/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo