Umubano wa Junior Giti, Rocky, sankara na chris Eazy mbere yuko bagira amazina akomeye
Umusobanuzi wa filime Bugingo Bonny wamamaye ku izina rya Junior Giti yatangaje ko nta shyari ajya agirira mugenzi we bakora akazi kamwe ariwe Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kimomo kandi ko mbere ntawari wemerewe gusobanura filme undi yakozeho.
Mu kiganiro yakoranye n`ikinyamakuru Igihe cyabereye ku muyoboro wa youtube wa Igihe yavuze ku bavandimwe be batandatu barimo Mutore Isaac uzwi nka Sankara the premier ndetse na nyakwigendera Nkusi Thomas uko babanye.
Yagize ati: “ twavutse turi abavandimwe batandatu nubwo abandi batigeze bamenyekana urumva twebwe iwacu ba bubucura nge na Sankara nubwo yantanze kumenyekana niwe muto kuri ngewe ”.
Yakomeje asobanura ubuzima bw`umuryango we aho yavuze ko we n`umuryango bakundaga kwimuka bityo ko hari uduce twinshi babayemo . Aho ngo yavutse habura imyaka ibiri ngo jenocide yakorewe abatutsi itangire mu 1994 bityo kuko ababyeyi be bari barahungiye mbere muri Uganda akaba ariho yavukiye.
Yagize ati: “ Twe twavukiye kuri movement, twahoze kuri move reka mbyite gutyo impamvu mbivuga ndi mubantu mu bwana bwacu bimutse kenshi, nge navukiye mu bugande twavukiye mu buhungiro twavukiye aho bita Kawembe muri Kampala nge navutse 1992 ,1995 twari turi muri uru Rwanda kuko twe twinjiye mu gihugu ibintu bikimeze nabi cyane pe urumva kuko mvuka 1992 Sankala yavutse 1994”.
Ubwo yabazwaga ku mubano we na Rocky Kimomo bakora akazi kamwe igihe yabazwaga niba hari igihe yigeze kumva Rocky amurenze yasobanuye ko bitabura kuko ihangana rituma umuntu akora cyane gusa ko iby`ihangana babishyiraga hasi bagakorera hamwe kuko ngo ubwo bajyaga kuri televiziyo Isango bajyanaga, ndetse yakomeje atangaza ko mu buryo bwo kwirinda amakimbirane bumvikanaga mu gihe umwe yabaga yasobanuye filime runaka undi agashaka iyindi asobanura atariyo mugenzi we yakozeho, maze ibyo abantu babavugaho kubijyanye n`urenze undi bakabikoresha mugucuruza filime zabo.
Nanone kandi yagarutse ku mubano we na Rukundo Christian Nsengimana uzwi nka chris eazy. Aho yatangaje ko yabeshye ko Mama wa chris Eazy ari Nyirasenge we gusa mu byukuri yemeza ko uyu chriss Eazy yamukundiye uburyo yakoze cyane kugira ngo agere aho yigeza ndetse ko yakunze uburyo yashoboraga gukora injyana zose zirimo na Ese urabizi? bityo atangira kujya akina Ibihangano bye muri filme ari gusobanura ndetse anamwifashisha mu gutegura amashusho yo kwamamaza muri filme kuko chriss Eazy yarazi gutegura mwene ayo mashusho kandi adahenda.
Yagarutse ku mugore we Umuhoza Angel aho yavuze ko yagize amahirwe yo kubona umugore mwiza wihanganira ubukene kuko ngo babanye akennye kandi hari hari abagabo bakize hanze gusa ngo umugore we ntiyabitagaho.



KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo