Imyidagaduro

WhatsApp yahaye Junior Giti umugore w'ibihe byose

na Arsene Byiringiro October 13, 2026 04:33 PM 15 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umusobanuzi  wa Filime Bugingo Boni wamamaye nka Junior Giti mu mwuga wo gusobanura Filime, yatangaje ko yahuriye n'umugore we babana ubu, muri Gurupe ya Whatsapp.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru cya Hano mu Rwanda, Junior Giti yavuze ko yamubonye muri Group ya Whatsapp bari bahuriyemo akamuvugisha bakaba inshuti kugeza yemeye kumubera umugore.

Cyakora Nubwo baje kubana Nyuma yo gukundana, Junior Giti yanavuze ko bitewe n'uburyo icyo gihe atari ameze neza kubera ubushobozi, Byamugoye kwemeza Uyu mugore we wamubonaga mo ubukene.

Kubera urukundo yari afitiye umugore we, Junior Giti yakoze ibishoboka byose kugeza ubwo uyu mugore we amukunda cyane, Ibyo Junior Giti we avuga ko byaje kuruta uko we akunda umugore we.

Uyu musobanuzi yagarutse kubyo gukora iyo bwabaga kugirango agire umuryango uhamye Kandi wishoboye. Kuri ubu Junior Giti ni Umwe mubafite umuryango mwiza
ukundana benshi bafatiraho urugero rwiza mu Rwanda.


Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo