Imyidagaduro

Sheilah Gashumba yikomye abapasiteri bo muri Uganda

na Arsene Byiringiro October 13, 2026 12:52 PM 12 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Sheilah Gashumba wamamaye mu myidagaduro yo muri Uganda, yashinje abapasiteri by'umwihariko abo muri iki gihugu kwitwaza ijambo ry'Imana rivanze n'ibinyoma maze bagacucura abantu utwabo bivuye inyuma.

Mu butumwa Sheilah yanyujije kuri X yahoze Ari Twitter yagize ati: "Niba ushaka kurya amafaranga y'abakene muri Afurika, bagurishe inzozi z'ibinyoma n'icyizere kidahari ubundi urebe ko udakira.

Yakomeje agira ati:

"Abapasiteri bamwe na bamwe muri Afurika cyane cyane abo muri Uganda ni inzobere muri ubu bugeni, niyo mpamvu umukene azahora akennye iteka ryose."

Gusa ibi Sheila yabitangaje bitewe nuko hari abizezwa Ibitangaza n'abapasteri bakabizeza ibinyoma kugirango babahe indonke.

Ubu butumwa bwe bwatumye abantu bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamushinja guharabika abakozi b'Imana muri Uganda, ndetse bamusaba gusaba imbabazi kuko yarengereye.
 

Sheilah Gashumba yashinje Abapasiteri bo muri Uganda kurya indonke z'abakiristu


Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo