Imyidagaduro

Junior Giti yatangaje impamvu Chris eazy atagiye muri 1:55AM

na Arsene Byiringiro October 13, 2026 12:39 PM 18 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Bugingo Boni uzwi nka Junior Giti, yatangaje ko ibiganiro byo kwimurira umuhanzi Chris Eazy mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Coach Gael izwi nka 1:55 AM, bitagize icyo bitanga.

Ibi byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2024, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amakuru yavugaga ko Rukundo Christian, uzwi nka Chris Eazy, ashobora kuva muri Giti Business Group ya Junior Giti akajya muri 1:55 AM. Icyo gihe Chris Eazy yahakanye ayo makuru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mpera za Mutarama 2024, Chris Eazy yavuze ko amakuru yavugaga ko agiye kuva muri Giti Business Group atari ukuri.

Yagize ati: “Navuga ko umukire, cyangwa undi muntu ufite ubushobozi, wampanga amaso byaba ari ibintu byiza cyane. Gusa kuba hari ushaka kumvana aho ndi, ibyo ntabwo ari byo. Ariko n’uzaza nizeye ko azareba abo turi kumwe n’ibyo turi gukora akongeramo imbaraga.”

Mu kiganiro cyihariye Junior Giti yagiranye n’itangazamakuru cyasohotse ku wa 12 Ukwakira 2026, yemeje ko ibiganiro byo kwimurira Chris Eazy muri 1:55 AM byabayeho, ariko impande zombi zikabura ibyo zumvikanaho.

Junior Giti yavuze ko muri ibyo biganiro yari kumwe na Coach Gael na Kenyy Mugarura, baganiriye ku buryo impande zombi zari gukorana, buri ruhande rugatanga ibyo rwifuza, ariko amaherezo ntibabasha kubihuza.

Yagize ati: “Bigeze kubidusaba kera. Tujya mu biganiro. Icyo gihe twari kumwe na Coach Gael na Kenyy Mugarura tubereka nyine umurongo twakoramo akazi, bajya kuwigaho. Batwereka uwo bumva bakoramo akazi wabo, tujya kuwigaho, ariko dusanga hari ibyo turimo kumvikana hari n’ibyo tudashaka wenda ko byagenda gutyo.”

Yakomeje avuga ko ibyo impande zombi zifuzaga bitahuriraga hamwe, bigatuma ibiganiro birangira nta mwanzuro uhamye.

Ati: “Ibiganiro byabayeho dusanga ibyo twe twifuza n’ibyo bo batanga ntabwo birimo birahura. Rero, uyu munsi babyubuye, twe gukorana turabyemera.”

Junior Giti yanagarutse ku ndirimbo Chris Eazy yakoranye n’umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania, avuga ko nubwo amajwi yayo yakozwe, amashusho yayo atigeze akorwa.

Yasobanuye ko amashusho y’iyo ndirimbo yari ateganyijwe gukorwamo amafaranga asaga miliyoni 23 Frw, kandi ko yari gufatirwa muri Tanzania. Icyakora, yavuze ko yatekereje ku musaruro abahanzi Nyarwanda bari barabonye mu mikoranire n’abahanzi bo muri Tanzania, agasanga nta mpamvu ihagije yo gushora ayo mafaranga muri uwo mushinga.

Ahubwo, Junior Giti yavuze ko yahisemo kuyashora mu bikorwa by’umuziki imbere mu Rwanda.

Chris Eazy ari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, akaba yaragaragaje ibikorwa by’indirimbo byamuhesheje gukomeza kumenyekana mu muziki nyarwanda.

Aaron DUSHIMIMANA / Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo