Imyidagaduro

Umuraperi P.Diddy yavuye mu bitaro nyuma yo gukomereka ku mutwe ari muri gereza

na Arsene Byiringiro October 13, 2026 12:25 PM 32 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuraperi w`umunyamerika  Sean John Combs wamamaye ku izina rya P. Diddy w’imyaka 56 y’amavuko, umaze igihe afunzwe, nyuma yuko akomeretse ku mutwe akajyanwa mu bitaro biri hafi ya  gereza ya FCI Fort Dix asanzwe afungiyemo ubu yasubijwe muri gereza nyuma yo kwitabwaho n'abaganga.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Imbangukiragutabara yageze kuri gereza ya FCI Fort Dix imutwara saa moya z`ijoro aho yari yakomeretse ku mutwe ntubwo icya mukomerekeje cyitatangajwe .Uyu munyamuziki  Yagaruwe mbere y'uko izuba rirasa ahagana saa kumi n'imwe zishyira saa kumi n`ebyiri za mu gitondo.

Puffy Diddy yafunzwe muri nzeri 2024, muri 2025  Diddy agezwa mu rukiko rwa Amerika aregwa ibyaha bitandukanye. Ku wa 2 Nyakanga, yagizwe umwere ku birego bibiri bikomeye, ariko ahamwa n’ibyaha bibiri byo gushora  abantu mu  buraya. Uyu muraperi yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri, ahwanye n’amezi 50, mu Ukwakira 2025. Nyuma yaje kwimurirwa muri Fort Dix, avanywe muri gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, aho yari afungiye mbere

Uyu munyamuziki w’icyamamare kandi  yongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ku wa Gatanu, nyuma y’amakuru yavugaga ko yahawe igihano gikomeye cyo gufungirwa ahawenyine hazwi nka kasho. Ibi byatewe n’ibirego yarezwe bivuga ko yitabwagaho  byihariye mu kubaho muri gereza, ndetse n’uko yashinjwaga gukoresha telefoni igendanwa muri gereza  kugira ngo arebe amashusho y`urukozasoni n’ibindi bikubiyemo kwangiza amategeko n`amabwiriza bigenga imfungwa .

KWIHANGANA Emmanuel / Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo