Ubuzima

Huye: Urubyiruko n’ubuyobozi biyemeje kurwanya inzoga z’inkorano muri gahunda ya SOBER GEN

na Arsene Byiringiro October 12, 2026 09:05 PM 95 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwifatanyije n’urubyiruko, Abaskuti n’abandi baturage mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, by’umwihariko inzoga z’inkorano zituzuje ubuziranenge, muri gahunda yiswe SOBER GEN-#Hehe n’Icyuma.

Ibi byabaye ku Cyumweru, ubwo abantu batandukanye bitabiraga siporo rusange ya Huye Car Free Day, yatangiye saa 06:00 za mu gitondo. Siporo yatangiriye ku ishuri rya GSOB, iba ari naho isorezwa, yitabirwa n’abayobozi baburutse mu Karere ka Huye, abaturage, urubyiruko n’Abaskuti bakorera hirya no hino muri aka karere.

Nyuma ya siporo, hakurikiyeho ibikorwa bitandukanye birimo gupima abaturage indwara zandura n’izitandura, kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze. Abayobozi kandi bifatanyije n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu bikorwa by’isuku no gutera ibiti.

Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi bashishikarije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, gukunda siporo no kuyishishikariza abandi, ndetse no kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda. Urubyiruko na rwo rwahawe umwanya wo gutanga ubutumwa bugaragaza uruhare rwarwo mu kurwanya ibiyobyabwenge.

TURINAYO Eric, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, yavuze ko kurwanya inzoga z’inkorano zituzuje ubuziranenge ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abaturage no kubaka ejo hazaza heza.

Yagize ati: “Inzoga z’ibyuma zitujuje ubuziranenge zishobora kwangiza ubuzima, zigateza ibibazo mu miryango no mu muryango mugari. Kuzirwanya ni ukurinda ubuzima bw’abaturage no kubaka ejo hazaza heza.”

Yakomeje asaba urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, kwirinda ibiyobyabwenge no guhitamo inshuti nziza.

Ati: “Urubyiruko dukwiye kuba sober kugira ngo turinde ubuzima bwacu, tugire ibitekerezo bisobanutse, twige neza, dukore neza kandi tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ndasaba urubyiruko kwirinda amatsinda arushora mu ngeso mbi, guhitamo inshuti nziza, kwitabira siporo n’ibikorwa by’iterambere, no kugira intego mu buzima.”

Yongeyeho ko urubyiruko rw’abakorerabushake rukwiye kubera abandi urugero rwiza, rukarwanya ibiyobyabwenge kandi rugafasha bagenzi barwo kubyirinda.

Ku ruhande rwe, NIYONAGIRA Adelphine, komiseri ushinzwe Abaskuti mu Karere ka Huye, yavuze ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza, bityo rukwiye kurangwa n’indangagaciro, gukurikiza kirazira no kwirinda ingeso mbi.

Yagize ati: “Urubyiruko ni twe Rwanda rw’ejo hazaza, bityo rero dukwiye kuba urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze, rurangwa n’indangagaciro na kirazira, twirinda kwishora mu ngeso mbi ndetse n’ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose, kuko bituma urubyiruko ruta umurongo, kirazira zigacika tugata umuco.”

Yashishikarije urubyiruko kwibumbira mu matsinda akora ibikorwa by’iterambere, kugira ngo rubashe kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’akarere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Ishungure Parfait, na we yibukije abanyeshuri n’abandi bitabiriye siporo ko indangagaciro nyarwanda ari ingenzi mu kubaka igihugu.

Yagize ati: “Ntabwo twakubaka u Rwanda tutari sober. Dukwiye kugira indangagaciro nyarwanda, ari zo gukunda igihugu, gukunda umurimo, kugira ubupfura, ubumwe n’ubunyangamugayo.”

Yashimangiye ko kuba Umunyarwanda urangwa n’indangagaciro bisaba kuzishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi, asaba urubyiruko n’abanyeshuri kuzimakaza no kuzitoza abandi.


DUSABIMANA Jean De La Croix/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo