Imyidagaduro

Kimenyi Yves Yatangaje ko afite gahunda yo gushaka undi mugore

na Arsene Byiringiro October 12, 2026 05:47 PM 17 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Kimenyi Yves uri mu nzira zo gutandukana burundu n'uwahoze ari umugore we banabyaranye, Miss Uwase Muyango binyuze mu mategeko, yatangaje ko afite gahunda yo gushaka undi mugore, mu gihe yaba amaze gutandukana na Muyango byeruye.

Ibi byose Kimenyi yabigarutseho mu kiganiro cyo kuri YouTubeTube kitwa ‘Beyond 90 Initiative’, cyasohotse ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, aho yasubizaga ibibazo abafana be bari bamubajije, nyuma yo kubaha umwanya wo kumubaza ibyo bifuza nawe akabasubiza.

Muri iki kiganiro Kimenyi yves yabajijwe niba afite gahunda yo kongera gushaka umugore nyuma yo gutandukana na Miss Muyango, bafitanye umwana w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis.
Gusa Kimenyi,  yabanje kugorwa no gusubiza, ariko aza kwemeza ko kubaka urugo bikiri muri gahunda ze.

Yagize ati: “Ariko se, yewe data we! Ni ngombwa. Iyo nkubwiye ngo gushaka ni ngombwa, bivuze ngo gahunda iba ihari n’ubundi mu buzima busanzwe uba ugomba kuyigira”.

Yakomeje agira ati: “Ibyo ngibyo ni iby’umuntu wese usanzwe. Niba uri ingaragu uba ugomba kuva muri icyo cyiciro ukajya mu cy’uko washyingiwe”.

Kimenyi Yves yanabajijwe uko yabyakira mu gihe Miss Muyango yaba amubwiye ko na we afite gahunda yo gushaka undi mugabo.

Mugusubiza, avuga ko nta kibazo yabigiraho, ndetse agaragaza ko yiteguye kumushyigikira.

Yongeye ati: “Twamutwerera. None se uragira ngo nkubwire gute? Byihorere ibintu birakomeye”.

Nubwo Kandi aba bombi batandukanye ,iyo bari mubiganiro bakabazwa kubuzima bwabo,bavuga ko Ari Inshuti magara bikomeye nubwo umubano wabo wajemo agatotsi.

Cyakora aba bombi ntago bari batandukana byemewe n'amategeko gusa Kimenyi Yves avuga ko biri munzira kuko Nta gahunda yo gusubirana ihari.
 

Kimenyi Yves nyuma yo gutandukana na Uwase Muyango ateganya gushaka undi mugore.



Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo