Imyidagaduro

Ariel Wayz agiye guhatanira igihembo cya Grammy Awards

na Arsene Byiringiro October 12, 2026 05:36 PM 13 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Ibyishimo ni byose ku muhanzikazi Ariel Wayz nyuma y'uko indirimbo ye 'Waiting' yakoranye n'umuhanzi Bensoul wo muri Kenya, ishyizwe mu bihangano bizatoranywamo ibizemererwa guhatanira igihembo cya Grammy awards umwaka wa 2027.

Umuhanzikazi Ariel Wayz yasabye ko iyi ndirimbo ye yazatoranywa mu ndirimbo zizahatana mu cyiciro cya 'Best African Music Performance'.

Iyi ntambwe yatewe bwa mbere na Element Eleeeh mu mwaka ushize wa 2025, gusa amahirwe ntiyamusekeye muri icyo gihe.

Ibi bihembo bya Grammy bizatangwa ku nshuro ya 69 tariki 07 Gashyantare 2027, muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Arielwayz yasabye Abanyarwanda n'abafana be kumushyigikira no kumusengera, Dore ko iyi ndirimbo iherutse guhatana muri AFRIMA Awards ariko amahirwe ntayisekere.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo