Ikipe ya Paris saint Germain yo mu Bufaransa yegukanye igikombe cya Uefa champions league ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Arsenal kuri penaliti 4 -3.
Hari mu mikino wa nyuma wa UEFA champions league wabereye kkuristade ya Puscas Arena I Budapest muri Hungary kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026.
Uyu mukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa Paris saint Germain nubwo ikipe ya Arsenal yaje kubona igitego hakiri kare cyane k'umunota wa 6 gusa ku gitego cyatsinzwe na Kai Haverts nyuma y'amakosa yari akozwe n'abakinnyi ba Paris saint Germain abiba umugono afungura amazamu hakiri kare cyane.
Uyu mukino wakomeje kwiharirwa cyane na Paris saint Germain ariko na Arsenal ikajya inyuzwemo igasatira. Iminota 45 yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota 6 y'inyongera, gusa nubundi ntihagira igihinduka igice cya mbere kirangira Arsenal itsinze Paris saint Germain igitego 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira amakipe yombi yatangiranye imbaraga, Arsenal yashakaga igitego cya kabiri naho Paris saint Germain ishaka igitego cyo kwishyura. K'umunota wa 64 ikipe ya Paris saint Germain yabonye igitego cyo kugombora kuri penaliti yatewe neza na Ousuman Dembere ku ikosa ChristianMosquera yarakoreye Khvicha Kvaratskhelia.
Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 maze hongerwaho iminota 30 nayo irangira gutyo biba ngombwa ko hitabazwa penaliti, maze amakipe yombi yerekeza muri penaliti zarangiye Paris saint Germain itsinze penaliti 4 -3.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Paris saint Germain yahise yiyongerera k'urutonde rw'amakipe byibuza yabashije kwegukana champions league inshuro ebyiri yikurikiranya aho isanzeyo Real Madrid, Ac Milan, Nottingham forest, Liverpool, Bayern Munich, Ajax, ndetse na Benefica.
MUCYO THIERRY/RADIO SALUS
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.