Amavubi yatsinze Cape Verde 2-1
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Cap-Vert ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, bityo ikomeza kuyobora Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu.
Uyu mukino wabereye muri Cap-Vert, aho Amavubi yagaragaje ubushobozi bwo gukura amanota atatu imbere y’abafana b’ikipe yari yakiriye umukino.
Cap-Vert ni yo yafunguye amazamu, igitego cyatsinzwe na Gilson Benchimol Tavares. Amavubi ariko ntiyatinze kwishyura, kuko Niyomugabo Claude yatsinze igitego cyatumye amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gusatira izamu rya Cap-Vert maze ku munota wa 56, Iradukunda Elie Tatou atsinda igitego cya kabiri cy’u Rwanda ku mupira wahinduwe na Joy-Lance Mickels.
Nyuma y’icyo gitego, Amavubi yashoboye gukomeza kubungabunga umusaruro wayo kugeza umukino urangiye, atsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1.
Gutsinda uyu mukino byatumye Amavubi agira amanota atandatu kuri atandatu, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike ya CAN 2027.
Umukinnyi w’Amavubi, Mugisha Bonheur, ntazakina umukino utaha u Rwanda ruzahuramo na Mali, nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo.
Mugisha yari yarabonye ikarita y’umuhondo mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Liberia, yongera kuyibona mu mukino wa Cap-Vert, bityo akaba azasiba umukino ukurikiraho.
Amavubi azasubira mu kibuga mu Ugushyingo 2026, aho azahura na Mali mu mikino ibiri.
Muri iri Tsinda K, Mali irakira Liberia saa tatu.





KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo