Perezida Paul Kagame yashyize ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) abofisiye bato 436 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda, abasaba gukora kinyamwuga, kwicisha bugufi ndetse no kwirinda ruswa mu kazi kabo ka buri munsi.
Uyu muhango wabereye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari (PTS Gishari) mu Karere ka Rwamagana ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, wahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 Polisi y'u Rwanda imaze ishinzwe.
Muri aba bapolisi 436 bahawe ipeti barimo abagabo 327 n'abagore 109, hakabamo n'abanyamahanga icyenda baturutse mu Birwa bya Seychelles baje kongerera ubumenyi mu Rwanda.
Umukuru w'Igihugu yashimye imikorere ya Polisi y'u Rwanda mu myaka 25 imaze ivutse, ashimangira ko umurava n'ubwitange byaranze abapolisi ari byo byatumye abaturage babaho neza kandi mu mahoro, asaba abinjiyemo bashya gukomeza uwo murongo wo kwitangira igihugu.
Perezida Kagame yagize ati “Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze. Tubatezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiriye.”
Yabibukije ko imiterere y'ibyaha isigaye ihindagurika kandi byambukiranya imipaka, bityo imikorere ya Polisi y'Igihugu ikaba igomba kujyana n'igihe kugira ngo ibashe guhangana n'ako kaga.
Ati “Mukomeze kuba abanyamwuga ndetse no kwicisha bugufi nta cyo byabatwara mu kazi mukorera igihugu cyacu, cyanyu n’abaturage bacyo. Ibi ni byo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye no gukomeza kubafasha bikomeza gushinga imizi.”
Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yasobanuye ko aba bofisiye batangiye amasomo yabo ku wa 15 Nyakanga 2025, bakaba barahawe ubumenyi buzagura ubushobozi bwabo mu gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo.
Aba bofisiye bashya baturutse mu byiciro bitandukanye birimo abari basanzwe ari abapolisi bato bongeraga ubumenyi, abavuye mu buzima bwa gisivili, ndetse n'abaturutse mu Rwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yibukije ko mu myaka 25 ishize uru rwego rubayeho rwavuye mu guhuza inzego eshatu zari zisanzweho ari zo Gendarmerie Nationale, Polisi ya Komini n'Abagenzacyaha, rukaba rwarubatswe mu murongo wo kuba Polisi y'abaturage kandi ikorana na bo umunsi ku wundi.
Aba bofisiye bagiye koherezwa mu mashami atandukanye arimo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikoranabuhanga, ubuvuzi, umutekano wo mu mazi, kuzimya no gukumira inkongi, n'abazakora mu ishami rishinzwe gucunga umutekano hakoreshejwe imbwa.
Muri uyu muhango hanashimiwe abanyeshuri bane bagaragaje ubudasa n'imyitwarire myiza mu gihe cy'amahugurwa, aho Boas Castro wahize abandi yambitswe umudali na Perezida Kagame, akurikirwa na Isaie Kayiranga, Chantal Mureshya, ndetse na Nicolette Maria waturutse muri Seychelles washimiwe ikinyabupfura n'imyitwarire myiza.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.