Imyidagaduro

DJ Brianne yemeje ko yimukiye muri Canada, ahishura umuryango wamwakiriye

na Arsene Byiringiro September 22, 2026 10:23 AM 12 abakurikiranye 0 ibitekerezo

DJ Brianne yatangaje ko yamaze kwimukira muri Canada, aho avuga ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata nk’umwe mu bawugize, ndetse ukaba ari wo umwitaho mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa bye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Brianne yavuze ko kuri ubu abarizwa muri Canada, aho amaze kubona abantu bamwakiriye neza ndetse bakamuba hafi.

Uyu muvanzi w'imiziki yavuze ko umuryango wamwakiriye ari uwa Ufitinema Ferdinand, uzwi nka DJ Ferrydee, ari na we wateguye ibitaramo DJ Brianne azacurangamo muri Canada.

DJ Brianne yavuze ko uyu muryango wamubereye nk’ababyeyi, cyane cyane ko umugore wa Ferdinand yamubereye umujyanama mu bijyanye n’imyemerere n’ubuzima bwe.

Ati: “Hano nahabonye ababyeyi! Ferdinand afite umugore wambereye umujyanama ku Isi y’Imana.”

Yongeyeho ko kuba ubu ari muri Canada kandi afite ibyishimo abikesha Imana ndetse n’abantu bamwakiriye, avuga ko ubuzima bwe bwose yabushyize mu biganza by’Imana.

Ati: “Kuba uri kumbona hano nseka nishimye, ubuzima bwanjye bwose Imana yaragiye ibutereka mu biganza bye.”

Kuba DJ Brianne yarimukiye muri Canada bibaye mu gihe akomeje gutegura ibikorwa by’umuziki n’ibitaramo muri icyo gihugu, aho DJ Ferrydee ari mu bantu bari kumufasha muri izo gahunda.

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo