Imyidagaduro

Kagarara yatumiwe muri ‘Gen-Z Comedy’

na Arsene Byiringiro September 21, 2026 01:35 PM 19 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Kagarara umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga mubijyanye no gutambutsa  amashusho mato afite ubutumwa azaganiriza byinshi ku buzima bwe abazitabira igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show.

Kagarara azatanga iki kiganiro mu gice cyakirwamo abatumirwa cya ‘Meet Me Tonight’ ndetse anakomoze ku gitabo aheruka kwandika gishingiye kubuzima bwe.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2026 kizasusurutswa n’itsinda ry’abaramyi rya The Victorious Team ry’i Burundi, ndetse n’umuhanzi Bolingo Paccy uzobereye mu gucuranga Guitar. 

Ni mu gihe abanyarwenya barimo Pilate, Muhinde, Ambasaderi w’Abakonsomateri, Mitsi n’abandi benshi bazasetsa abitabiriye.

Iki ni kimwe mubitaramo bibera mu mugi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali kimaze gufata izina rikomeye cyane, muruganda rw'imyidagaduro nyarwanda.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo