Imyidagaduro

Bamwe batangiye Kwikoma Vestine nyuma yo gushyira hanze ubuzima bwe

na Arsene Byiringiro September 20, 2026 03:33 PM 12 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umwe mubakora umwuga wo gusakaza inkurushusho  Khally_250  bizwi nka Blogging Nawe abyikije imbugankoranyambaga nyuma yo kubona ibyo Vestine yanyujije kumbugankoranyambaga.

Khally 250 yagiriye Inama Vestine yo kureka gukoresha social media nk'umuti w'ikibazo afitanye na Idrissa Ouderago wahoze Ari Umugabo we.

Yagize ati: " 'Buriya hari umuntu ufite ibibazo birenze ibyo kure cyane uri kukureba akabona ni umurengwe da.

Hari ababyaye abo bana bapfa bavuka, Hari abo inda zavuyemo bari bamaze imyaka bategereje umwana,  Hari uwapfushije umwana we uyu munsi yaramaze kumurera amukujije..n'abandi benshi. So, wiganzwa namangamutima ngo ukomeze kwiteza imihanda nukuri pe ibigerageza twese tubanye nabyo wikumva ko Imana yagutereranye. Oyaaaaaaa natwe nuko.'

Niba Koko wizera Imana yireke ikurwanirire,Naho Imbugankoranyambaga sinzi ko Zirakurwanirira  Kurenza Imana"

Nubwo ibi byabaye, Khally 250 akimara kubitangaza benshi bahagurukiye icyarimwe bamwikoma,ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gutangaza icyo Ashaka.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo