Imyidagaduro

Ishimwe Vestine yashyize ubuzima bwe bwose hanze mu ibaruwa yise " Inkuru ya Ishimwe".

na Arsene Byiringiro September 20, 2026 03:30 PM 10 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuramyi Ishimwe Vestine wamamaye mw'itsinda rya Vestine na Dorcas umaze iminsi avugwa kumbugankoranyambaga kubera ibibazo bye n'umugabo we Idrissa Ouderago  bamazemo iminsi,Bigendanye n'imyitwarire yaba bombi murugo, Yongeye guhagurutsa imbugankoranyambaga nyuma yo kugenera ibaruwa abakobwa batarashaka.

Mu butumwa burebure cyane,Yanyujije kurukuta rwa Instagram yagize ati:

Inkuru Ya Ishimwe:

Nariguceceka nkuko bisanzwe sinkuganirire Ibi, ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abarigukura batazanyura mubyo nanyuzemo batabizi nubyumva uzabibabwire cyangwa ujye Ubibereka ubaganirira iyi Nkuru Ya Ishimwe!!

Uko byatangiye..:

Yari Umukobwa wukuriye mu muryango ukijijwe akurira mu Rusengero nk' abandi ariga asoza amashuri yisumbuye.

Umunsi ayasoza nibwo Yinjiye mu Butayu bwe . Ubwo Yinjiyemo nta mazi cyane ko ibyitwa ubuzima nyuma y'intebe y'ishuri atagize amahirwe yo kububamo mu Gisa n'ubufindo bwa Amarangamutima Yakunze Umuntu wamwize cyera we atamuzi cyane yafashe akanya akitegereza inyenyeri yari imaze imyaka ine yaka . Nuko agambirira kuyizimiza nkitarigeze inyenyera na Gake.

Yitwaje akarimi , nuduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Maman ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi , ngo ahoze atahure umugambi wa sekibi ahubwo yagize ngo arakunzwe ibi ariko bidasanzwe.

Amatwi araziba ahunga inama , ntiyongera kumva inama koko zabamukuriye, amarangamutima yariyamuyoboye ataziko uwo muntu yariyubatse afite undi muryango ndetse n'abandi bana. Uwo mukobwa yagendeye kuriyo yamubwiye n'uburyo yitwaraga nkumuntu utagira icyaha na kimwe, uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko niko ameze

Tega, amatwi nkukomereze inkuru wowe Dusangiye Umusaraba. Nguwo nyiramamirwa wange nkwibutse ko atari indi Si itarimo abasenga n'abiyiriza ngo bamese ibishura. Hutihuti no mu rugo Pooo!! Akihagera ahasanga amahano ahitamo kunuma no kwihangana yasoma Bibiliya iti urukundo rwihanganira byose Kandi ibihe byose.

Yabonye ibisaze ubwenge bwe, kuburyo yatekerezaga ko ubuzima bwe burangiye bitewe nibyo yabonaga burimunsi atabashaga no kubwira undi muntu baba ababyeyi be, abavandimwe be ndetse n'ishuti,  kuburyo yageze aho atakereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi yabitakereje kenshi cyane.

Gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze ( glory to God ) Gusa aho kuguhomba yaguhombya koko !!

Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa nuko hari umuhamagaro uri k'ubuzima bwe kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro wuwo mukobwa, ariko Imana ntiyabyemera yashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kumubuza kujya muri studio ashaka no kumutandukanya nuwo baririmbanaga gusa byo ntago byashobotse

Yamutandukanije na management ye, abigeraho  aziko umuhamagaro uhagarara gusa nibwo wari utangiye!!

Abonye ko atahagarika umuhamagaro wuwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry'uwo mukobwa. Atangira kuvuga ko uwo afata nk'umubyeyi we bamaranye imyaka igera muri itanu ariwe se w'umwana kandi azi ukuri kuri mumutima we ko ari ibinyoma .

 Yishyura umuhisi n'umugenzi ati ni muharabike rwose mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe n'abandiriye ubuzima. Ariko Mana we!!

Ese Nakubwiye uko babyaranye!! Mu buzima bugoye uri bugere ku isi ntikimubuza araza, Umubyeyi n'uwo atwite, Uwiteka yabanyujije mu myanya y'intoki yawa mugabo!!! Ahunga atwite aza kubyarira ibwotamasimbi.

Yirinda kumwereka umwana we, mu bushyanirane ategereje igihe cy'umutuzo ngo amumurikire imbuto ye !! Akomeza kurindira uburyo bwiza papa w'umwana yabona umwana we !! Atitaye ku nzika iyariyo yose. 

Nubwo ubu butumwa bwari bunini, Vestine yasoje abwira abakobwa kwitondera abashukisha utugambo dusize umuntu,Ndetse abwira abakunzi be ko Imana igiye gukemurira ibibazo bye mundirimbo yise Ibihe.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo