Imyidagaduro

Marina yagaragaje ibyishimo nyuma yo gutungurwa na Yvan Muziki akamuha imodoka ya Mercedes-Benz

na Arsene Byiringiro September 16, 2026 09:36 PM 65 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi Yvan Muziki yatunguye umukunzi we Marina amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz, igura asaga miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda mu gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026.

Marina yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo guhabwa iyi mpano, aho yashimiye Yvan Muziki amugaragariza urukundo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Marina yavuze ko atari yiteze iyi mpano ndetse ko yamushimishije cyane.

Yagize ati: “Umugabo wange yantunguje imodoka mu ijoro ryahise, ubu ndishimye cyane! Wakoze cyane mugabo wange, ndagukunda nange.”

Iyi mpano ije nyuma y’ikindi gikorwa cy’ingenzi cyaranze umubano w’aba bombi. Ku wa 14 Gashyantare 2026, Yvan Muziki yambitse Marina impeta y’urukundo, amusaba kuzamubera umugore, Marina na we arabyemera.

Kuva icyo gihe, aba bombi bakomeje kugaragaza urukundo bafitanye, ndetse ubu bakaba bari mu myiteguro yo kurushinga. Impano y’imodoka Yvan Muziki yahaye Marina yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko yabaye igikorwa cyidakorwa na benshi.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo