Sheebah Karungi yavuze ko atinya gukora ubukwe
Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, Sheebah Karungi, yatangaje ko atinya gukora ubukwe ndetse ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo bakabana nk’umugabo n’umugore.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Sheebah yavuze ko igitekerezo cyo gukora ubukwe kimutera ubwoba, bityo ko muri iki gihe nta gahunda afite yo kwinjira mu buzima bw’abashakanye.
Icyakora, uyu muhanzikazi yavuze ko kuba we adashaka gukora ubukwe bidakwiriye kubuza abana be kuzahitamo kubukora. Yagaragaje ko abana be bazagira uburenganzira bwo guhitamo ubuzima bashaka, harimo no gushaka no gukora ubukwe igihe bazaba babishaka.
Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzi b’abagore bazwi cyane muri Uganda, akaba yaramenyekanye binyuze mu ndirimbo zitandukanye ndetse n’ibitaramo yakoze mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Uyu muhanzikazi kandi ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu, yibarutse mu Ugushyingo 2024.
Ibyo Sheebah yatangaje ku bukwe byakomeje kuganirwaho n’abakunzi be, bamwe bibaza impamvu yaba atinya gushaka, mu gihe we agaragaza ko gufata icyemezo cyo gukora ubukwe ari amahitamo bwite ya buri muntu.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo (0)
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!
Tanga igitekerezo