Imyidagaduro

RICHARD YAMBITSE NYAMBO IMPETA YA MILIYONI 29 Z'AMANYARWANDA

na Arsene Byiringiro September 16, 2026 02:34 PM 31 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umukinnyi wa filime Nyambo n’umukunzi we Richard bakomeje kuvugwa cyane nyuma y’ibirori byabo byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri Cinema nyarwanda.

Amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko Richard yambitse Nyambo impeta y’agaciro kagera kuri miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi mpeta yatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagira amatsiko yo kumenya byinshi ku rukundo rw’aba bombi.

Nyambo na Richard kandi bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa bijyanye no gutegura ubuzima bwabo bw’ahazaza, ndetse bivugwa ko bitegura  gusezerana imbere y’Imana n'imiryango  vuba.

Igihe basezerana mumategeko ibirori  byabo byitabiriwe n’abarimo ibyamamare byo muri Cinema nka Bwiza,Babu n'abandi  bituma amafoto n’amashusho y’uyu muhango akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda bakomeje kuganira kuri iyi nkuru, cyane cyane ku bijyanye n’agaciro k’impeta yagaciro Kangana na miliyoni 29 Frw Nyambo yambitswe ndetse n’uburyo Nyambo na Richard bakomeje kugaragaza umubano wabo mu ruhame.

Nyambo ni umwe mu bakinnyi bagaragara muri Cinema ukorera abandi akanikorera aho kuri unu Afite Filme shya yise Nkunda akaba  akomeje kugira umubare munini w’abamukurikira no kuvugwa mu nkuru z’imyidagaduro.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo