Ihuriro DTS ryo muri UR Huye ryiyemeje gukwirakwiza ikoranabuhanga mu baturage - Radio Salus FM 97.0

Ihuriro DTS ryo muri UR Huye ryiyemeje gukwirakwiza ikoranabuhanga mu baturage

Ihuriro DTS ryo muri UR Huye ryiyemeje gukwirakwiza ikoranabuhanga mu baturage

Ihuriro ryitwa Digital Technology Skills (DTS) rikorera muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye, ryiyemeje kwagura ibikorwa byaryo byo kwigisha ikoranabuhanga bikarenga urwego rw'abanyeshuri bikagera no mu baturage bose.

‎Ibi byatangarijwe mu birori byo gushimira abanyeshuri basoje amasomo y'ikoranabuhanga muri iri huriro no gusoza ubukangurambaga bwo gushishikariza abakobwa kuryiga byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026.

‎Iri huriro rifasha abanyeshuri bashya binjira muri kaminuza badafite ubumenyi buhagije kuri mudasobwa kugira ngo babashe kuzikoresha neza mu masomo yabo ya buri munsi akeneye ikoranabuhanga.

‎Niyomurinzi Jean de Dieu, umwe mu basoje amasomo yibanze, yagaragaje ko abanyeshuri benshi bahura n'imbogamizi zo kutamenya gukoresha mudasobwa bahawe.

‎Yagize ati “Hano iyo tuje kwiga, tugira amahirwe yo kuba twagira imashini, ariko izo mashini zisanga nta bumenyi bw’ibanze tuzifiteho. Aho ngaho rero niho DTS izira”.

‎Umuyobozi wa DTS, Ingabire Elvine, yagaragaje ko intego bafite ari ukurenga urwego rwa kaminuza bakagera no mu baturage basanzwe kuko ikoranabuhanga rikenerwa mu nzego zose.

‎Yagize ati “Nk’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda rero, turashaka ko tuzamukira hano tukarenga hano tukajya mu baturage, tukarenga mu baturage ku buryo tuzabasha gukora impinduka igaragara mu gihugu cyose, nibiba ngombwa tunarenge imbibi zacyo”.

‎Uruhare rw'iri huriro rwashimwe n'inzego za Leta kuko rwunganira gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga mu gihugu hose.

‎Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA) akaba n'umuyobozi uhagarariye ibikorwa by'intore mu ikoranabuhanga mu Karere ka Huye, Jean Marie Vianey Nyagasaza, yemeje ko ibi bikorwa bitanga icyizere.

‎Yagize ati “Iki gikorwa gisobanuye ko urugendo rwo kuzana impinduka mu by’ikoranabuhanga mu gihugu cyacu rufite ahantu heza rumaze kugera. Ni ikintu cyiza kuko biri gufasha gahunda yacu y’igihugu ya Digital Transformation kwihuta kuko igihugu cyacu cyiyemeje ko byibuze muri 2050, serivisi zose zaba zimaze kugera ku buryo bw’ikoranabuhanga kandi umuturage akaba azi kwisabira izo serivisi”.

‎Muri ubu bukangurambaga kandi, iri huriro ryanasuye urubyiruko rwo mu Murenge wa Tumba rurushishikariza kwiga ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro ibikoresho byoroheje nka telefoni.

‎DTS yashinzwe mu mwaka wa 2022 itangijwe n'abanyeshuri icumi gusa, ariko ubu itanga amasomo y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri, aho uyasoje ahabwa icyemezo kigaragaza ko yize.

‎Umwe mu bashinze iri huriro, Ndikubwimana Valens, avuga ko ubumenyi batanga bumaze gufasha benshi kwihangira imirimo.

‎Yagize ati ”Igitekerezo twakigize nyuma yo kubona ko muri kaminuza hari ubumenyi buke bw’ikoranabuhanga kandi hari abanyeshuri babukeneye baza kwiga amasomo atandukanye. Twari itsinda rigizwe n’abantu icumi. Hari ibihamya dufite by’abihangiye imirimo, hari ababonye akazi kubera impamyabushobozi tubaha n’ubumenyi bafite”.

‎Abanyamuryango ba DTS bashimiye ubuyobozi bwa kaminuza bukomeza kubaba hafi, bakaba bafite icyerekezo cyo kwagura iri huriro bityo rikazavamo ikigo gikomeye gihugura abantu bose mu by'ikoranabuhanga.

BARAKA Samuel/ Radio Salus 

Ibitekerezo 1

Tanga igitekerezo
Your email will not be published
Niyomurinzi Jean de Dieu May 20, 2026
Thanks 🙏🙏