Imyidagaduro

The Ben yatangaje indirimbo nshya yakoranye na Diez Dolla

na Arsene Byiringiro September 11, 2026 07:31 PM 26 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasakaje amashusho agaragaza uko hakozwe indirimbo nshya yakoranye na Diez Dolla, nyuma y’uko indirimbo ye “Inshallah” yujuje miliyoni eshanu z’abayirebye, umubare yari yavuze ko uzatuma ahita ashyira hanze indi ndirimbo nshya.

The Ben yari yasezeranyije abafana be ko “Inshallah” nirenza miliyoni eshanu z’abayirebye azabaha indi ndirimbo. Nyuma y’uko uwo mubare ugezweho, yahise asakaza ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza ikorwa ry’amashusho y’indirimbo nshya yakoranye na Diez Dolla.

Ni indirimbo aba bahanzi bombi bari barateguje kera, ariko umushinga The Ben yari afite wo gukora indirimbo “Inshallah” watumye itinda gusohoka.

Icyakora, The Ben na Diez Dolla ntibaratangaza igihe nyir’izina iyi ndirimbo izasohokera, ahubwo berekanye amashusho agaragaza uko yakozwe (behind the scene).

The Ben kandi ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya kizabera i Kampala, aho azahurira na Diamond Platnumz ku rubyiniro muri “Comedy Store”, igitaramo gitegurwa na Alex Muhangi.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo