Imyidagaduro

Sat-B yatangaje indirimbo nshya yakoranye na The Ben

na Arsene Byiringiro September 11, 2026 07:23 PM 19 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi w’Umurundi Sat-B yatangaje ko ari gutegura gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma y’imyaka mike ahuriye mu yindi ndirimbo na Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

Sat-B amaze iminsi i Kigali, aho yaje afite intego yo gukorana indirimbo na The Ben. Uyu mushinga mushya uje mu gihe imikoranire hagati y’abahanzi bo mu Rwanda n’u Burundi ikomeje kwaguka, cyane cyane hagati y’abamaze kubaka amazina akomeye muri aka karere.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sat-B yavuze ko impamvu yatumye aza i Kigali ari ukugira ngo asohoze uyu mushinga yari amaze igihe yifuza.

Ati: “Nifuzaga cyane gukora iyi ndirimbo na The Ben ku buryo byabaye ngombwa ko nza i Kigali kugira ngo tuyikorane.”

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo gukorana indirimbo na The Ben, ateganya no kuyifatira amashusho, mbere y’uko bombi batangaza igihe izasohokera.

Yongeye ati: “Tugiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo, hanyuma tuzemeza igihe izasohokera.”

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Made Beats, producer umaze kumenyekana mu muziki nyarwanda. Amashusho Sat-B yagaragaje yerekana aba bahanzi bombi bari muri studio bayikora.

Nubwo iyi ari inshuro ya mbere Sat-B akoranye indirimbo na The Ben, si ubwa mbere uyu muhanzi w’Umurundi ahuriye mu mushinga w’indirimbo n’umuhanzi ukomoka mu Rwanda.

Mu bahanzi Sat-B amaze gukorana na bo harimo Meddy, bahuriye mu ndirimbo “Beautiful”, ndetse yanakoranye na Aime Bluestone n’itsinda rya Urban Boyz.

Iyi ndirimbo nshya izaba ikurikira “Inshallah”, indirimbo The Ben aherutse gushyira hanze, akaba yari yasezeranyije abakunzi be ko nigeza kuri miliyoni eshanu z’abayirebye azabasohorera indi nshya, gusa nyuma yo kubageza uyu muhanzi yisubiyeho avuga ko akeneye ko buzuza ibihumbi 10 kugirango asohore indi ndirimbo.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo