Abaturage ibihumbi 500 muri Gatsibo na Kayonza bagiye kubona amazi meza - Radio Salus FM 97.0

Abaturage ibihumbi 500 muri Gatsibo na Kayonza bagiye kubona amazi meza

Abaturage ibihumbi 500 muri Gatsibo na Kayonza bagiye kubona amazi meza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyatangaje ko abaturage barenga ibihumbi 500 bo mu Turere twa Gatsibo na Kayonza bagiye gukemurirwa ikibazo cy'ibura ry'amazi meza bari bamaranye igihe kirekire.

‎Ibi bizagerwaho binyuze mu mushinga mugari w'Uruganda rwa Muhazi rutunganya amazi rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2023, ruzwi nka "Muhazi Water Supply System".

‎Biteganyijwe ko mu cyiciro cya mbere, uru ruganda ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 12 z’amazi ku munsi zizagezwa mu mirenge itanu ya Gatsibo irimo Murambi, Kiramuruzi, Kiziguro, Remera na Rugarama, ndetse n’imirenge itatu ya Kayonza, ari yo Gahini, Rukara na Murundi.

‎Umuyobozi wa WASAC Group, Ishami rya Gatsibo, Sematabaro Joseph, yemeje ko igice cya mbere cy'uyu mushinga cyamaze gutunganya amazi agenda akagera mu bigega byegereye abaturage kugira ngo atangire gukoreshwa.

‎Yagize ati "Hari hasigaye igikorwa cyo gupima ubuziranenge bw’amazi, ariko ubu ibikoresho birahari kandi mu gihe gito abaturage bazatangira kubona amazi meza buri munsi."

‎Abaturage bo muri utu turere babwiye Radio Salus ko ibi bikorwaremezo bigiye gukemura imbogamizi zikomeye zari zibangamiye ubuzima bw'abatuye muri ibi bice bamaze igihe barira ayo kwarika.

Niyikiza Oliva yasobanuye uko bari babayeho agira ati “Tuvoma ibishanga bitemba. Ibi bidutera kuba mu mirire mibi no kurwaragurika indwara ziterwa n’umwanda. Nta buzima bwiza twari dufite muri make.”

‎Hategekimana Jean yagize ati “Tuvoma ku ruhombo, ariko haba hari umurongo muremure cyane. Hari igihe wajyaga gushaka amazi mu gitondo ukayabona nka saa Sita.”

‎Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi uri mu yizahabwa amazi ku ikubitiro, Gisagara Edithe, yasabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo bahawe kuko bije ari igisubizo bari bakeneye.

‎Yagize ati "Umurenge wa Kiramuruzi wari ufite ikibazo gikomeye cy’amazi make, bigatuma habaho ingaruka ku isuku n’ubuzima muri rusange. Amazi ni ubuzima, aho atari haba ikibazo gikomeye. Ubu twatangiye kubona ibimenyetso by’impinduka nziza. Turasaba abaturage kuzafata neza aya mazi no kurinda ibikorwaremezo."

‎Biteganyijwe ko uko ibikorwa byo kubaka no kwagura uru ruganda bizakomeza mu bihe biri imbere, ruzagera ku bushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 63 z'amazi meza ku munsi.

NTAWURIKURA Rosine/ Radio Salus 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.