Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika ikeneye gushyira imbaraga mu miyoborere myiza, inzego zishoboye n’ishoramari rirambye kugira ngo abaturage bayo babone amazi meza, isuku n’isukura.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho mu nama yiga ku miyoborere n’iterambere ry’urwego rw’amazi n’isukura muri Afurika, iri kubera i Kigali kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21 Kanama 2026. Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi, abashoramari, abaterankunga n’impuguke mu bijyanye n’amazi n’isukura.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cy’amazi n’isukura muri Afurika kitakemurwa no kubaka ibikorwa remezo gusa, ahubwo ko hakenewe inzego zishoboye zishobora kubicunga neza no gukurikirana ko bikomeza gutanga serivisi ku baturage.
Ati: “Imiyoborere ishingiye ku bushake bwa politiki, ikurikirana ko buri bikorwa byubatswe bikomeza guha serivisi abaturage bacu. Izi ni zo mbogamizi z’imiyoborere dufite kandi ni yo mpamvu iyi nama ari ingenzi.”
Yagaragaje kandi ko hakenewe uburyo burambye bwo gutera inkunga imishinga y’amazi n’isukura, kugira ngo ibikorwa remezo byubakwa bitangire gutanga umusaruro ndetse bikomeze gukora mu gihe kirekire. Iyi nama kandi yibanda ku kongera ubushobozi bwo gukurura ishoramari rirambye no kubaka gahunda z’amazi n’isukura zishobora kwihanganira ibibazo bitandukanye.
Ikibazo cy’amazi akenewe ku buzima n’isuku gikomeje kuba kimwe mu byihutirwa ku mugabane wa Afurika. Abitabiriye iyi nama barimo kuganira ku buryo ibihugu byashyira hamwe imbaraga mu kunoza imiyoborere, imari, ubufatanye n’ishoramari, kugira ngo serivisi z’amazi n’isukura zigere ku baturage benshi kandi mu buryo burambye.
Ku Rwanda, ikibazo cy’amazi nacyo kiri mu byibandwaho. Mu mezi ashize, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta iri gushyira mu bikorwa ingamba zo gukemura ibura ry’amazi ryagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu, zirimo kongera ubushobozi bw’uruganda rutunganya amazi rwa Nzove III no kunoza uburyo amazi asaranganywa.
Inama ya Africa Water & Sanitation Systems Leadership Symposium 2026 iteganyijwe kandi nk’urubuga rwo gushyiraho umurongo mugari wo guhindura imikorere y’urwego rw’amazi n’isukura muri Afurika, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Afurika cy’amazi 2063.
Ku bw’abategura iyi nama, kugira ngo Afurika ibashe kubona amazi meza n’isukura bihagije, birasaba ubuyobozi bufite ubushake, imari ihagije, inzego zibazwa inshingano ndetse n’imishinga itegurwa ku buryo ishobora gukomeza gukora no gutanga serivisi ku baturage mu gihe kirekire.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!