Umukinnyi wa filime Mutako Sonia yunze mu rya Tessy na Shizzo, avuga ku myitwarire y’abafana ba Rayon Sports, ashimangira ko bamwe muri bo bakunze kugira akavuyo.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Mutako yavuze ko ikibazo Tessy yagiranye n’abafana ba Rayon Sports cyatewe ahanini n’uko abo bafana bakunze kugira akavuyo, nk’uko Tessy ubwe yabivuze.
Mutako yagize ati: “Kuri Tessy impamvu byabaye ikibazo, ni uko Abareyo nyine, wa mugani we, Abareyo nyine bagira akavuyo kenshi cyane.”
Ibi Mutako yabivuze yumvikanisha ko atemera uburyo abafana benshi ba Rayon Sports bahagurukiye Tessy umwe, nyuma y’amagambo yavugiye ku bafana b’iyi kipe.
Yagaragaje ko atishimiye uburyo Tessy yibasiwe n’abafana, cyane cyane abamukoreye ibitutsi n’ibindi bikorwa byo kumutera imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga.
Iki kibazo cyatangiye nyuma y’uko Tessy avuze ko abafana ba Rayon Sports “atari abasirimu”, amagambo yakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’igitutu n’ibitekerezo byinshi by’abafana, Tessy yaje gusaba imbabazi ku magambo yari yavuze.
Ubu Mutako Sonia nawe yongeye gutangaza igitekerezo cye kuri iki kibazo, ashyigikira igitekerezo cya Tessy mu gihe akomeza kunenga uburyo bamwe mu bafana ba Rayon Sports babyitwayemo.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!