Dr. Murangira yasabye ko RIB idakoreshwa nk’igikangisho

Dr. Murangira yasabye ko RIB idakoreshwa nk’igikangisho

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kudakoresha RIB nk’igikangisho cyangwa uburyo bwo gutera ubwoba abandi.

Ibi yabigarutseho ku wa 16 Kanama 2026, ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha urubuga rwa X wari wasabye ko hatangira iperereza kuri Kayitesi Yvonne, uzwi nka Tessy, cyangwa umugabo we Shizzo, abashinja kwibasira abafana b’ikipe ya Rayon Sports.

Dr. Murangira yavuze ko, nubwo Tessy yari yasabye imbabazi ku magambo yakoresheje, abantu bakwiye kwirinda guhindura RIB igikoresho cyo gukangisha abandi cyangwa gukoresha uru rwego mu makimbirane yo ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Usibye ko yasabye imbabazi ku magambo avuga ko atari meza yakoresheje, ndajya inama ko RIB yacu kandi yanyu itakoreshwa nk’igikangisho.”

Yakomeje asaba ko RIB ikomeza gufatwa nk’urwego rukorera rubanda kandi rwubashywe, aho gukoreshwa mu gutera ubwoba cyangwa gukemura amakimbirane ashingiye ku bitekerezo bitandukanye byo ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Reka twese duharanire ko itaba urwego rukangitse, ahubwo ikaba urwego rwubashywe, byose ku neza ya rubanda.”

Ibi Dr. Murangira yabivuze mu gihe hari impaka zari zikomeje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amagambo Tessy yari aherutse gutangaza ku bafana ba Rayon Sports, nyuma akaza gusaba imbabazi.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!