Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yageze i Beijing mu Bushinwa kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’amateka rugamije ibiganiro bikomeye na mugenzi we Xi Jinping.
Trump ugarutse muri iki gihugu bwa mbere mu myaka hafi icumi, aherekejwe n’itsinda ry’abacuruzi bakomeye muri Amerika barimo Elon Musk wa Tesla na Jensen Huang wa Nvidia, akaba yiteze gukemura imitego mu by’ubucuruzi n’amakimbirane akomeje gututumba mu gace ka Iran no ku kirwa cya Taiwan.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Beijing, Trump yakiriwe na Visi Perezida w’u Bushinwa, Han Zheng, mu muhango waranzwe n’akarasisi k’ingabo ndetse n’abanyeshuri benshi bazunguzaga amabendera y’ibihugu byombi.
Mbere y’uko atangira ibiganiro by’akazi kamujyanye, Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko agiye gusaba Xi Jinping gufungurira amarembo inganda za Amerika.
Yagize ati “Nzasaba Perezida Xi, Umuyobozi ufite amateka yihariye, ‘gufungura’ u Bushinwa kugira ngo aba bantu b’abahanga bashobore kugaragaza ubushobozi bwabo; icyo ni cyo kintu cya mbere nzasaba.”
Itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi rishyizwe imbere muri uru ruzinduko hagamijwe gukemura ibibazo by’ubucuruzi, nka Nvidia irajwe inshinga no kubona uruhushya rwo kugurisha mu Bushinwa utwuma tw’ubwenge bw’ubukorano (AI chips) two mu bwoko bwa H200.
Umuyobozi wa Boeing, Kelly Ortberg, na we ari muri iri tsinda, aho yiteze ko ubu bufatanye bushobora kuvamo amasezerano yo kugura indege nshya ku bwinshi. Ibi bije mu gihe ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwagabanutse bukagera kuri miliyari 414.7 z’amadolari mu mwaka ushize, buvuye kuri miliyari 690.4 mu mwaka wa 2022.
Uretse ubucuruzi, iyi nama kandi igiye kwibanda ku bibazo by’umutekano mpuzamahanga birimo intambara ya Amerika na Iran hamwe n’umubano n’ikirwa cya Taiwan.
Trump ari gushaka uko u Bushinwa bwakoresha ijambo bufite kuri Tehran mu guhagarika amakimbirane akomeje kuzamura ibiciro by’ibintu muri Amerika, nubwo yavuze ko adakeneye ubufasha bw’u Bushinwa kuri iki kibazo.
Ku rundi ruhande, Beijing ikomeje kwamagana amasezerano ya Amerika yo kugurisha intwaro muri Taiwan afite agaciro ka miliyari 14 z’amadolari, kikaba ari kimwe mu bintu bishobora guteza ubwumvikane buke muri ibi biganiro.
Ibi biganiro bije mu gihe Trump ahanganye n’igabanuka ry’icyizere abaturage bamufitiye ndetse n’amatora y’inteko ishinga amategeko ateganyijwe mu Gushyingo.
Mbere yo kugera i Beijing, umuhuza mu by’ubucuruzi wa Amerika, Scott Bessent, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’u Bushinwa muri Koreya y’Epfo hagamijwe gutegura inzira z’ubwumvikane.
Trump yiteze ko ubu bufatanye buzamufasha kurengera inyungu z’abahinzi ba soya n’aborozi b’inka bo muri Amerika bagizweho ingaruka n’intambara y’ubucuruzi imaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.