Irenge Christian n’umugore we Lynda Priya basabye imbabazi nyuma y’ikiganiro baherutse gukorera ku muyoboro wabo wa YouTube, aho bagarutse kuri murumuna wa Lynda, Nkusi Queen.
Muri icyo kiganiro, Christian na Lynda bari bagiye basubiza amagambo Queen yari aherutse gutangaza ku muryango wabo, ndetse bamuha gasopo bavuga ko yari yatutse umuryango wabo.
Icyakora, mu mvugo bakoresheje muri icyo kiganiro, harimo amagambo bamwe mu bakurikira ibyabo bavuze ko yasuzuguye abagore n’abakobwa babyariye iwabo batarashyingiwe.
Ibi byatumye bamwe muri abo bagore n’abakobwa bagaragaza ko bababajwe n’ayo magambo, bavuga ko niba Christian na Lynda barashakaga gusubiza Nkusi Queen, bari kubikora bamuvugaho ku giti cye aho kwinjizamo n’abandi bantu batari bagize uruhare mu makimbirane yabo.
Nyuma y’aya majwi, Christian na Lynda banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo basaba imbabazi abantu bose bashobora kuba barakomerekejwe n’amagambo bakoresheje.
Aba bombi bavuze ko ibyo bavuze babitewe n’umujinya wari wabatwaye, bityo basaba imbabazi ku muntu wese waba yarababajwe n’imvugo yakoreshejwe muri icyo kiganiro.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi hari amagambo akomeje kuvugwa hagati y’umuryango wa Lynda Priya na murumuna we Nkusi Queen, ibintu byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.