LIVE
97.0 FM
Aug 14, 2026 01:20 PM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 14, 2026 01:20 PM
LIVE

Muhire Kevin yasabye abakunzi ba Rayon Sports gushyigikira Murenzi Abdallah

Muhire Kevin yasabye abakunzi ba Rayon Sports gushyigikira Murenzi Abdallah

Umukinnyi Muhire Kevin ukinira Jamus SC ndetse akaba yarigeze gukinira Rayon Sports, yavuze ko abakunzi b’iyi kipe bakwiye gushyigikira Murenzi Abdallah, akaguma ku buyobozi bwayo.

Muhire Kevin yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, ubwo baganiraga ku buryo abona Murenzi Abdallah n’ibyo amaze gukorera Rayon Sports mu gihe gito amaze ayiyobora.

Uyu mukinnyi wagiye agaragaza ko akunda Rayon Sports, yavuze ko ibyo Murenzi Abdallah amaze gukora kuri iyi kipe ari umugisha, ashimangira ko iyo aje kuyobora Rayon Sports ibintu bikunda kujya ku murongo.

Kevin yavuze ko abakunzi b’iyi kipe bakwiye kumuha umwanya wo gukomeza kuyobora no gushyira mu bikorwa gahunda ze, aho guhora bashaka impinduka mu buyobozi.

Rayon Sports ni imwe mu makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda, kandi imikorere y’ubuyobozi bwayo ikunze gukurikiranwa cyane n’abafana ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Muhire Kevin na we, nk’umwe mu bakinnyi banyuze muri Rayon Sports, yagaragaje ko ashyigikiye uburyo Murenzi Abdallah ari kuyobora iyi kipe.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.