RIB yataye muri yombi nyiri Poste de Santé akurikiranweho urupfu rw’umukobwa

RIB yataye muri yombi nyiri Poste de Santé akurikiranweho urupfu rw’umukobwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndorimana Ethienne, akaba ari na nyiri Poste de Santé “Inshuti Nyabikoni” iri mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 26, wapfiriye kuri iri vuriro nyuma yo kujyayo ashaka serivisi zo kuboneza urubyaro.

Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, uyu mukobwa yageze kuri iri vuriro nta bundi burwayi yari afite, agamije gukuramo agapira ko kuboneza urubyaro yari yarashyize mu kuboko.

Bivugwa ko umuganga wamwakiriye yamuhaye urushinge rw’ikinya mbere yo gutangira igikorwa cyo gukuramo ako gapira. Nyuma yo guterwa urwo rushinge, uyu mukobwa yahise apfa.

RIB yatangaje ko Ndorimana Ethienne yafashwe mu rwego rw’iperereza, kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’uruhare rwa buri wese muri iki kibazo.

Iperereza rirakomeje, mu gihe ibindi bisobanuro ku cyaba cyateye urupfu rw’uyu mukobwa biteganyijwe gutangazwa n’inzego zibifitiye ububasha.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!