Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ashobora kweguzwa - Radio Salus FM 97.0

Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ashobora kweguzwa

Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ashobora kweguzwa

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, ari mu bihe bikomeye bishobora kumukura ku butegetsi nyuma y’ubwegure bwa ba Minisitiri bane no kwotswa igitutu n’abadepite basaga 80 b’ishyaka rye rya Labour bamusaba kwegura bwangu. 

Ibi bibaye mu gihe hategerejwe ijambo ry’Umwami Charles III rishyira hanze gahunda nshya z’amategeko guverinoma iteganya, nubwo hakiri gushidikanya niba Starmer azaba agihari ngo azishyire mu bikorwa. Iyi mivurungano yaraturutse ku byavuye mu matora aheruka bitashimishije iri shyaka, bituma benshi batangira gushidikanya ku bushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora ishyirwa mu bikorwa ry'impinduka zijejwe abaturage.

‎Muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu, Starmer aragirana inama ikomeye muri Downing Street na Wes Streeting, Minisitiri w’Ubuzima ufatwa nka mukeba ukomeye ushobora kumusimbura ku buyobozi bw’ishyaka. 

Iyi nama ije ikurikira iminsi ibiri y’akavuyo muri guverinoma, aho ba Minisitiri barimo Miatta Fahnbulleh, Jess Phillips, Alex Davies-Jones na Zubir Ahmed beguye ku mirimo yabo. Ubwo yashyiraga hanze ibaruwa ye yo kwegura, Miatta Fahnbulleh yabwiye Starmer mu buryo bweruye ko abaturage batacyizera ubushobozi bwe. 

Yagize ati “Abaturage ntibemera ko ushobora kuyobora izi mpinduka, ndetse nanjye niko mbibona.”

‎Nubwo bimeze bityo, inshuti za hafi za Starmer na ba minisitiri nka David Lammy ukora nka Minisitiri w’Intebe Wungirije, bakomeje kumushyigikira basaba abadepite gutuza no gushyira igihugu imbere y’inyungu z’ishyaka.

 Lammy yashimangiye ko iki atari igihe cyo gushaka undi muyobozi kuko bitatuma igihugu gitekana. Yagize ati “Nta muntu n’umwe ugaragara ufite amazina ahagije yo guhangana na Starmer. Iki si igihe cyo gushaka undi muyobozi.”

 Kugeza ubu, abadepite ba Labour bagera ku 109 bashyize umukono ku rwandiko rushyigikira ko Minisitiri w’Intebe aguma mu nshingano ze kugeza ibintu bitunganye.

‎Iyi mivurungano ya politiki yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Bwongereza n’amasoko y’imari. Inyungu ku madeni igihugu gifata zazamutse ku kigero cyo hejuru kitari cyarabayeho kuva mu mwaka wa 2008, mu gihe abashoramari bafite impungenge z’uko impinduka mu buyobozi bukuru bw’igihugu zishobora guhungabanya ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari. 

Ibi kandi bije byiyongera ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje guterwa n’intambara ya Iran, bikaba bikomeje gutuma ubukungu bw’u Bwongereza butajya mu buryo nk'uko byari byitezwe.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.