Abayobozi 18 batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha nabi ububasha bafite

Abayobozi 18 batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha nabi ububasha bafite

Abantu 18, barimo abayobozi n’abakozi bo mu nzego zitandukanye, batawe muri yombi mu Rwanda bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko ndetse no kugira uruhare mu guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Mu batawe muri yombi harimo abayobozi 10 bo muri Rwanda FDA, batatu bo muri Rwanda Standards Board (RSB), ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze.

Abo mu nzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi n’uw’Akagari ka Higiro, bombi bo mu Karere ka Gisagara. Harimo kandi Umuyobozi w’Umudugudu wo mu Kagari ka Kareba mu Murenge wa Murundi, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Rutabi mu Murenge wa Twumba, ndetse n’Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere (SEDO) w’Akagari ka Kavumu, na bo bo mu Karere ka Karongi.

Abakurikiranyweho ibi byaha barakekwaho gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, ndetse no kuba ibyitso mu guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Ubugenzacyaha burakomeje kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri muntu muri ibyo byaha, mu gihe abakekwaho ibyaha bose bafatwa nk’abatari abahamwe n’ibyaha kugeza igihe urukiko rubihamije.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!