LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:24 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:24 AM
LIVE

Jose Chameleone yazinutswe kurara mu byumba byo hejuru

Jose Chameleone yazinutswe kurara mu byumba byo hejuru

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yatangaje ko kuri ubu atagishobora kwemera kurara mu cyumba cya hoteli kiri mu igorofa ryo hejuru, kubera ibintu biteye ubwoba yigeze kunyuramo mu myaka yashize.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abamukurikira kuri TikTok Live, Chameleone yavuze ko ubwo bwoba bwaturutse ku mpanuka yabaye mu mwaka wa 2008, ubwo yari muri Tanzania mu bikorwa by’umuziki.

Ku itariki ya 4 Ukwakira 2008, Chameleone yari yagiye muri Tanzania kuririmba mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Kilimanjaro. Nyuma yo kurangiza igitaramo, yagiye kuruhukira muri hoteli y’inyenyeri eshanu, aho yagiye kuryama nk’uko bisanzwe.

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo gusinzira, yaje kubyuka atangiye kugenda asinziriye, ibintu byatumye asohoka mu cyumba ndetse agwa hasi avuye ahantu hari hejuru.

Yaje gukanguka ari hasi, akikijwe n’abantu bari baje kumutabara nyuma yo kumubona yaguye.

Kuva icyo gihe, Chameleone avuga ko ahora agira ubwoba bwo kurara mu byumba byo hejuru, kubera impungenge z’uko ashobora kongera kugira ikibazo cyo kugenda asinziriye, bikaba byamuviramo kongera kugwa.

Ibyamubayeho byatumye agira umwanzuro wo kwirinda ibyumba byo hejuru, cyane cyane mu gihe ari mu ngendo cyangwa mu mahoteli.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.