LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:59 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:59 AM
LIVE

Minisitiri Utumatwishima yasubije abibajije ku gukaza ingamba ku bambara impenure

Minisitiri Utumatwishima yasubije abibajije ku gukaza ingamba ku bambara impenure

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasubije abagaragaje impungenge ku cyemezo cyo gukaza ingamba ku bantu bagaragara mu ruhame bambaye impenure, avuga ko kurera no kubaka urubyiruko rufite imyitwarire myiza ari inshingano ihuriweho na buri wese.

Ibi byaje nyuma y’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, atangaje ko Polisi igiye kongera gukurikirana imyitwarire ibonwa nk’itabangikanye n’indangagaciro z’igihugu, irimo kujya ahantu hahurira abantu benshi bambaye impenure, kubyina bambaye ubusa ndetse no gukoresha imvugo nyandagazi mu biganiro.

Aya magambo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko hari ibindi bibazo bibangamiye urubyiruko n’igihugu bikwiye kwitabwaho mbere, mu gihe abandi bibajije niba kugenzura imyambarire bitabangamira ubwisanzure bw’umuntu bwo guhitamo uko yambara.

Mu gusubiza izi mpaka, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko gahunda yo guteza imbere urubyiruko itareba gusa Polisi cyangwa urwego rumwe rwa Leta, ahubwo ko ari inshingano ya sosiyete muri rusange.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko no gufasha urubyiruko kugira imitekerereze iboneye ndetse no kurwubaka mu buryo bwuzuye biri mu nshingano z’abayobozi bafite aho bahuriye na rwo.

Yagize ati: “Ku bari kuvuga ngo ‘mwibande ku kazi mureke urubyiruko rube uko rubishaka. Urubyiruko rufite ubwenge nako ni akazi.’”

Yakomeje ashimangira ko kurinda no guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko atari inshingano ya Polisi yonyine.

Ati: “Urugamba rwo kugira urubyiruko ruzima, ni urwacu twese. Si ikibazo cya Polisi, ni icyacu twese.”

Ibi biganiro byongeye guteza impaka ku ruhare rwa Leta, ababyeyi, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage mu kurinda urubyiruko imyitwarire ishobora kugira ingaruka ku mibereho yarwo, mu gihe hubahirizwa amategeko n’uburenganzira bw’umuntu ku giti cye.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.