LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:00 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:00 AM
LIVE

Kagarara akomeje gukora amateka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram

Kagarara akomeje gukora amateka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram

Uwizeye Enock wamamaye nka Kagarara nyuma akitwa Ashton Small yujuje ibihumbi 900 by’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Mu rugendo rugana kuri miliyoni imwe y'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, Ashton Small (Kagarara) yamaze kugeza abantu ibihumbi 900 bamukurikira, aho kuri ubu abura abantu ibihumbi 100 kugira ngo yuzuze miliyoni imwe.

Ni intego yatangiye abifashijwemo n'umunyamerika Ashton Hall wavuze ko uyu musore akwiye kuba akurikirwa n'abarenga miliyoni kuri konti ye ya Instagram bitewe n'ubutumwashusho akora.

Kagarara wari usanzwe ari umunyarwenya, nyuma akaza gukora amashusho mato yigana uyu munyamerika bikamuhindurira ubuzima nyuma yo guhura nawe akamuha impano zirimo Imodoka na Milliyoni 7 z'amafaranga y' u Rwanda, Kuri ubu Kagarara yabaye icyamamare muburyo bukomeje gutangaza benshi.

Kagarara (Ashton Small01) niyuzuza miliyoni y'abamukurikira kuri uru rubuga azaba abaye Umunyarwanda wa munani ubikoze nyuma y’abarimo Bruce Melodie, Miss Mutesi Jolly, Shaddyboo, Meddy, Israel Mbonyi na The Ben.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.