Umuyobozi w'ibirori akaba n'umushabitsi Uwase Muyango Claudine yavuze ku byabaye nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho amugaragaza atwaye imodoka atambaye umukandara w'umutekano, yemera ko yakoze ikosa ndetse asaba abantu kubahiriza amategeko yo mu muhanda kugira ngo birinde impanuka n'ibihano.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ku munsi yari yerekeje kuri Polisi kugira ngo akurikiranwe kuri icyo kibazo, yakiriye telefoni ya Peter uzwi nka PhilPeter. Yavuze ko yabanje gutekereza ko ari ikiganiro cy'akazi, bityo akitaba adakeka ko uwo bari kuvugana yari ari kuri televiziyo mu kiganiro gitambuka imbonankubone.
Uwase Muyango yavuze ko PhilPeter yamubajije ibibazo bitandukanye, birimo n'ibyamusabaga ibisobanuro ku mpamvu Polisi yamuhamagaye. Nyuma ngo yaje kumubwira ko bari kuri televiziyo live, ibintu yavuze ko bitamushimishije, ahita ahagarika ikiganiro. Yongeyeho ko yahise amwandikira amusaba kutashyira hanze ibyo bari bavuganye, ndetse ngo PhilPeter yamwemereye ko atazabikora.
Gusa, nyuma y'igihe gito, Uwase Muyango yavuze ko yatunguwe no kubona ibyo biganiro byarakwirakwijwe. Yashimangiye ko yishimira kuba nta jambo yavuze yicuza, nubwo ngo atari azi ko ari gufatwa amajwi cyangwa ko ari kuri televiziyo.
Uyu mubyeyi yongeye kwemera ko ikosa rye ari ugutwara imodoka atambaye umukandara, ariko anenga PhilPeter kuba yaramufashe amajwi atabizi akayatangaza. Yavuze ko na we yakoze ikosa rikwiye gutekerezwaho, ashimangira ko ibikorwa nk'ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu.
Yasoje asaba abantu gutekereza mbere yo kugira igikorwa bakora cyangwa ibyo batangaza, kuko bishobora kugira ingaruka zirambye ku bandi.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.