LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:26 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:26 AM
LIVE

Davido yavuze ko yiteguye kwigomwa miliyari zirenga 2 Frw kugira ngo amarane igihe n’umugore we Chioma

Davido yavuze ko yiteguye kwigomwa miliyari zirenga 2 Frw kugira ngo amarane igihe n’umugore we Chioma

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi nka Davido, yatangaje ko hari amafaranga menshi yagiye ahitamo kutakira kugira ngo abone umwanya uhagije wo kubana n’umugore we, Chioma. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru The Fader, aho yasobanuye ko hari ibitaramo byinshi yahawe gukora ariko akabyanga kubera impamvu z’umuryango.

Davido yavuze ko hari igihe yahawe amafaranga ari hagati y’ibihumbi 700 na 800 by’amadolari ya Amerika ku gitaramo kimwe, amafaranga angana na miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Nubwo ayo mafaranga ari menshi, yavuze ko yahitagamo kuyareka kugira ngo atinde mu rugo ari kumwe n’umugore we.

Yagize ati: “Ni ngombwa gushyira umwanya ku muryango. Hari igihe manager wanjye ambwira ko hari igitaramo cyatwinjiriza amafaranga menshi, ariko nkamubwira nti ‘ibyo byihorere ndashaka kujya kureba umugore wanjye.’”

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo akunda akazi ke kandi gakomeje kumuhesha amafaranga menshi, yizera ko ubuzima bw’umuryango bufite agaciro karenze inyungu z’amafaranga. Yashimangiye ko kubaka urugo rwiza bisaba kuboneka no kugenera abo mukundana igihe gihagije.

Aya magambo ya Davido yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamushimiye bavuga ko agaragaje ko urukundo n’umuryango ari byo biza imbere y’umutungo, kabone n’iyo umuntu yaba ari kwigomwa amafaranga menshi cyane.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.