LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:25 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:25 AM
LIVE

Agahinda ni  kose kuri Mitsutsu nyuma yo kubura murumuna we wari umaze igihe ahanganye n'uburwayi

Agahinda ni  kose kuri Mitsutsu nyuma yo kubura murumuna we wari umaze igihe ahanganye n'uburwayi

Umunyarwenya  Mitsutsu ari mu gahinda gakomeye nyuma y'urupfu rwa murumuna we, Desire, witabye Imana nyuma y'igihe kinini arwariye mu bitaro.

Amakuru avuga ko Desire yabanje kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ariko uko uburwayi bwakomezaga kumuremerera aza kwimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe kugira ngo akomeze kwitabwaho n'abaganga b'inzobere.

Mu minsi yashize, Mitsutsu yari yarakoze ibishoboka byose ashakisha uburyo bwo kubona amafaranga yo kwishyura ubuvuzi bwa murumuna we. Muri izo mbaraga harimo icyemezo gikomeye cyo kugurisha bimwe mu byo yari atunze, birimo moto ye ndetse na shene ye ya YouTube yitwa Mitsutsu Empire, yari imaze kugera ku bayikurikira barenga ibihumbi 360.

Inkuru y'uburwayi bwa Desire yari yakoze ku mitima ya benshi, bituma inshuti, abafana n'abanyarwanda batandukanye batangira ibikorwa byo kumuteranyiriza inkunga no kumusabira mu masengesho, bizeye ko yakira.

Icyakora, nubwo habayeho ubufasha n'ubwitange bw'abatari bake, Desire yaje kwitaba Imana, asiga umuryango we, inshuti ndetse n'abamuzi mu gahinda. Urupfu rwe rwakomeje kwakirizwa amarira menshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Mitsutsu n'umuryango we, banamusabira gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kubura uwo bavukana.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.