LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:26 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:26 AM
LIVE

A$AP Rocky yavuze ku mutungo wa Rihanna, agaragaza ko amafaranga atari yo yubaka urugo

A$AP Rocky yavuze ku mutungo wa Rihanna, agaragaza ko amafaranga atari yo yubaka urugo

Umuraperi w'icyamamare muri Amerika A$AP Rocky yavuze ko kuba umugore we Rihanna ari umwe mu bagore bakize cyane ku Isi bitigeze bimutera ipfunwe cyangwa ngo yumve amurusha agaciro kubera umutungo afite.

Mu kiganiro aherutse gutanga, Rocky yasobanuye ko buri wese mu rugo rwabo afite ibyo yagezeho ku giti cye, bityo ko adashobora gupima urukundo cyangwa amahoro yo mu muryango ashingiye ku mafaranga.

Yagaragaje ko na we ari umuntu ufite umutungo uturutse mu bikorwa bye bya muzika, ubucuruzi n'imishinga inyuranye, ariko akavuga ko adafata umutungo wa Rihanna nk'uwe cyangwa ngo yange gukora.

Rocky yavuze ko ahubwo yishimira kubona umugore we akomeza gutera imbere no kugera ku ntsinzi ikomeye mu bucuruzi no mu muziki, ashimangira ko ibyo bituma amwishimira kurushaho aho kumutera ishyari.

Yagize ati: "Rihanna afite umutungo ubarirwa muri za miliyari z'amadolari, nanjye mfite umutungo wanjye ubarirwa muri za miliyoni. Intsinzi ye ni iye, kandi sinigeze numva ko kuba andusha amafaranga byatuma ntisanga nkiri umugabo cyangwa ngo bintere ikibazo."

Aya magambo yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bamushima, bavuga ko agaragaje uko kubahana no gushyigikirana hagati y'abashakanye bifite agaciro kuruta kugereranya umutungo.

Rihanna na A$AP Rocky bakomeje kubarirwa mu byamamare bikurikirwa cyane ku Isi. Bombi bamaze kubyarana abana batatu, barimo abahungu babiri n'umukobwa umwe, kandi bakomeje kugaragara nk'umwe mu miryango ihagaze neza mu ruganda rw'imyidagaduro.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.