LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:51 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:51 AM
LIVE

Ibiganiro byo gufungura umuhora wa Hormuz byongeye gututumba

Ibiganiro byo gufungura umuhora wa Hormuz byongeye gututumba

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ndetse na Oman bari mu nzira nziza yo kugera ku masezerano y'agateganyo yitezweho kongera gufungura inzira y'amazi ya Hormuz. Ibi byitezweho kugabanya umwuka mubi n'amakimbirane bikomeje kubangamira umutekano mu gace k'Uburasirazuba bwo Hagati.

‎Aya masezerano agamije kugarura agahenge no gukemura ibibuza amato y'ubucuruzi kunyura muri iyi nzira inyuzwamo 1/5 cy'ibikomoka kuri peteroli byo ku Isi. Ibi kandi bizatanga umwanya uhagije w'ibiganiro byagutse kuri gahunda y'ingufu za kirimbuzi za Iran.

‎Perezida Donald Trump yatangaje ko ibiganiro biri kugenda neza cyane, ashimangira ko ishusho nyayo y'amasezerano izamenyekana mu masaha 48. 

Yagize ati "Inzira igiye gufungurwa vuba cyane cyangwa se bakubitwe bikomeye mbere y'uko ifungurwa."

‎Ku rundi ruhande, Leta ya Iran ikomeje guhakana ibiganiro byeruye na Amerika, igashimangira ko iri kuganira na Oman gusa nk'umuhuza mu gukemura ibibazo by'iyi nzira.

‎Ibyo impande zombi zitavugaho rumwe bishingiye ku nzego zizagenzura iyi nzira mu gihe kirambye ndetse n'uburenganzira bwa Iran bwo kwishyuza amato y'ubucuruzi. 

Leta ya Amerika yashimangiye ko idashobora kwemera ko Iran yishyuza ayo mato cyangwa ngo iyasabe uburenganzira mbere yo kuhanyura.

‎Ibi biganiro biri kuba mu gihe ibibazo bikomeje kwiyongera kuko vuba aha ubwato bw'imizigo bwarashweho igisasu kitazwi hafi ya Oman. 

‎Ingendo z'amato zikomeje kugabanyuka bikabije, aho amato umunani gusa ari yo yanyuzemo mu munsi umwe ugereranyije na 130 yanyuragamo buri munsi mbere y'intambara.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.