LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:08 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:08 AM
LIVE

AG Promoter yasubije abamunenze kutitabira ubukwe bwa Nyambo

AG Promoter yasubije abamunenze kutitabira ubukwe bwa Nyambo

Nyuma y’ubukwe bw’umukinnyi wa filime Nyambo, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje guhwihwiswa ku kutagaragara kwa AG Promoter muri ibyo birori, cyane ko n’umugore we Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky, wari usanzwe afitanye ubucuti bukomeye na Nyambo, nawe atigeze ahaboneka.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Agiraneza Pacifique, uzwi cyane mu kwamamaza ibikorwa by’abahanzi, yasobanuye ko abantu badakwiye kwihutira gucira imanza umuntu batamenye impamvu ze bwite.Yagize ati: “Kutajya ahantu biterwa n’impamvu z’umuntu. Nk’uko Micky yabivuze, twaratumiwe ariko sinagiye yo Nanga uburyarya rwose.”

AG Promoter yakomeje avuga ko atajya yitabira ibirori agamije kwiyerurutsa cyangwa gushimisha abantu, ahubwo iyo adashoboye kuboneka ahitamo kuguma iwe aho kujya gukora ibyo yise uburyarya.Yasobanuye kandi ko Nyambo ari inshuti y’umugore we aho kuba iye, kuko ubucuti bwabo bwaturutse ku kazi bakorana muri sinema. 

Ati: “Nyambo ni inshuti y’umugore wanjye, si inshuti yanjye. No mu gihe cyo kwambika impeta, niwe wagiye kumuzana.” Yongeyeho ko we ubwe atigeze akina filime cyangwa ngo ahurire na Nyambo mu marushanwa ya sinema, bityo kutagaragara mu bukwe bwe ntibikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’umwiryane.

Aya magambo aje nyuma y’uko bamwe ku mbuga nkoranyambaga bamaze iminsi bamwibazaho, bakeka ko kutitabira ubukwe byaba bifitanye isano n’umubano we na Nyambo. Gusa we yashimangiye ko yari yatumiwe, ariko agahitamo kutitabira.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.