Impaka ni nyinshi muri Uganda nyuma yo gutorwa kwa Mitchell Daka nka Miss Universe Uganda 2026 - Radio Salus FM 97.0

Impaka ni nyinshi muri Uganda nyuma yo gutorwa kwa Mitchell Daka nka Miss Universe Uganda 2026

Impaka ni nyinshi muri Uganda nyuma yo gutorwa kwa Mitchell Daka nka Miss Universe Uganda 2026

Nyuma y'uko Mitchell Daka yambitswe ikamba rya Miss Universe Uganda 2026, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa byinshi, aho bamwe mu Banya-Uganda bagaragaza ko batanyuzwe n'icyemezo cy'abacamanza bamuhaye iri kamba.

Abatari bake bavuga ko Daka adafite aho ahuriye cyane na Uganda kuko amaze imyaka myinshi aba muri Kenya, aho yimukiye n'umuryango we kuva mu 2011. Muri icyo gihugu ni na ho yubatse izina mu ruganda rw'imideli, ibintu byatumye benshi bamufata nk'Umunyakenya.

Icyakora, amakuru amwerekeyeho agaragaza ko Mitchell Daka yavukiye kandi akurira mu Karere ka Budaka, mu burasirazuba bwa Uganda, mbere y'uko umuryango we wimukira muri Kenya.

Mu gihe amarushanwa ya Miss Universe Uganda yari akomeje, Daka ntiyakunze kugaragara mu bikorwa byinshi by'abahatana kuko yari afite inshingano zo gutegura imyambaro y'abakobwa bitabiraga amarushanwa ya Miss Universe Kenya, ibintu byatumye bamwe bashidikanya ku rwego rw'ubwitange bwe muri aya marushanwa.

Nubwo hari abakomeje kunenga uko yatorewe iri kamba, abandi bavuga ko yagaragaje ubunararibonye, ubuhanga mu kumurika imideli n'icyizere byamufashije gutsinda. Mitchell Daka yanditse amateka yo kuba umukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Universe Uganda, nubwo intsinzi ye yakomeje kuvugisha benshi muri Uganda.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.