Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yagaragaje abahanzi bintoranywa nyuma y'ibitaramo bya king James - Radio Salus FM 97.0

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yagaragaje abahanzi bintoranywa nyuma y'ibitaramo bya king James

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yagaragaje abahanzi bintoranywa nyuma y'ibitaramo bya king James

Nyuma y'uko ibitaramo bibiri by'umuhanzi King James bisorejwe muri BK Arena, abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo ku buryo byagenze no ku rwego rw'imyidagaduro byagaragaje.

Mu gihe bamwe bakomeje gushima ubushobozi bwa King James, bavuga ko ari umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite, abandi bo bakomeje kugira ibitekerezo bitandukanye kuri uwo mwanya.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga 2026, nyuma y'igitaramo cya kabiri cya King James, umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa TV1 yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza abahanzi abona ko ari b'intoranywa mu muziki nyarwanda.

Mu butumwa yanditse yagize ati: "Nyuma y'umuhanzi The Ben, nanone habonetse undi muhanzi ukomeye ari we King James. Abandi na bo bazagenda biyongera kuri uru rutonde buhoro buhoro."

Aya magambo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe mu bakoresha izo mbuga bagaragaje ko bemeranya n'icyo gitekerezo, mu gihe abandi, by'umwihariko abafana ba Bruce Melodie, batabyakiriye kimwe.

Bamwe mu bafana ba Bruce Melodie bahise babaza Mutabaruka bati: "None se Bruce Melodie we uramushyira he?", mu gihe abandi bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye icyo gitekerezo cye.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.