Umuhanzi w'umuhanga, akaba na rwiyemezamirimo 'Ruhumuriza James' wamamaye nka King James cyatanze isomo rikomeye kubiyita abambere mu mumuziki nyarwanda.
Ku wa 1 Kanama 2026, BK Arena yakiriye ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi. Ku muryango winjira muri iyi nyubako, abitabiriye basanganirwaga n'icyapa kinini cyari cyanditseho amazina y'indirimbo z'uyu muhanzi, kigaragaza urugendo rwe rw'imyaka 20 mu muziki nyarwanda.
Igitaramo cyatangiye ku gihe nk'uko byari biteganyijwe, kiyobowe na MC Lucky Nzeyimana na Miss Muyango Uwase. Umuhanzi ukizamuka King V RW ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo Tattoo, yakiranwa urugwiro n'abari bitabiriye igitaramo.
Mu masaha y'umugoroba, King James yasesekaye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe, amanurwa mu kirere ari mu isanduku (box) yari yanditseho "20 Years King James", ibintu bitari bimenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda. Yahise atangira aririmba "Naratomboye", indirimbo yahise ikongeza ibyishimo muri BK Arena.
Abafana bamwakiranye amashyi, bamuririmbira bati "Ni Wowe! Ni Wowe!", mu gihe na we yakomezaga kubasusurutsa akurikiranya indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Mu rwego rwo guha agaciro abantu bagize uruhare mu rugendo rwe, Producer Ishimwe Clement na we yagaragaye ku rubyiniro, acurangira King James indirimbo zirimo Ntamahitamo na Ese Warikiniraga, zakiranwe ibyishimo n'abafana.
Igitaramo cyanitabiriwe n'abahanzi batandukanye bakoranye na King James mu bihe bitandukanye, barimo Shaffy, waririmbye Akabanga na Bana, ndetse na Zuba Ray, Ariel Wayz, Nicholas Pk, Danny Nanone, Mico The Best n'abandi basangiye urubyiniro na we.
Nyuma y'akaruhuko gato, King James yagarutse ku rubyiniro aririmba indirimbo zakunzwe cyane zirimo "Naramukundaga" na "Buhoro Buhoro", zatumye BK Arena yose iririmbana na we.
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo ibyamamare bitandukanye birimo Bruce Melodie na Coach Gael, bagaragaje ko bishimiye uru rugendo rwa King James ndetse banamushyigikira muri iki gikorwa gikomeye.
Nubwo igitaramo cyarangiye mu gicuku, abafana bakomeje gusaba ko yakomeza kuririmba, bigaragaza urukundo n'icyizere bamufitiye. Cyasojwe nyuma ya saa sita z'ijoro, King James ashimira abafatanyabikorwa, abaterankunga n'abakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo.
Nyuma y'iki gitaramo, benshi mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bagaragaje ko King James yatanze urugero rw'uko igitaramo gitegurwa kandi kigakorwa ku rwego mpuzamahanga, bityo kikaba isomo rikomeye ku bandi bahanzi bategura ibitaramo nk'ibi.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.