Umuhanzi Ruhumuriza James, wamamaye nka King James, akomeje kwandika amateka mu muziki nyarwanda nyuma y'uko amatike y'igitaramo cye cya kabiri cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki ashize ku isoko mbere y'uko igitaramo gitangira.
Nyuma y'igitaramo cya mbere cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026 kikitabirwa ku bwinshi, abakunzi b'uyu muhanzi bongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe bamufitiye, bituma amatike y'umunsi wa kabiri na yo ashira mu masaha make mbere y'uko ataramira.
Iki gitaramo cya kabiri cyateguwe nyuma y'ubwitabire budasanzwe bwagaragaye ku munsi wa mbere, bukagaragaza ko nyuma y'imyaka 20 mu muziki, King James agifite igikundiro gikomeye mu bakunzi b'ibihangano bye.
Mu butumwa yahaye abakunzi be, King James yabijeje ko azatanga igitaramo cyuje ubuhanga n'ibyishimo, agaragaza ko yifuza gusigasira icyizere n'urukundo bamugaragarije muri ibi bitaramo byo kwizihiza imyaka amaze mu muziki.
Iki gikorwa cyatumye King James yandika amateka nk'umwe mu bahanzi bake bo mu Rwanda bashoboye kuzuza no kugurisha amatike y'ibitaramo bibiri bikurikiranye byabereye muri BK Arena.
Igitaramo cya kabiri giteganyijwe gutangira saa moya z'umugoroba, mu gihe abafana batangiye kugera muri BK Arena hakiri kare, biteguye kwifatanya na King James muri uru rugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze asusurutsa abakunzi b'umuziki nyarwanda.
DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.